Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko buri Munyamerika wujuje imyaka y’ubukure azahabwa $5,000, mu gihe ishyaka rye ry’Abarepubulikani ryatsinda amatora y’ibanze yo hagati muri manda bakegukana imyanya mu mitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko.
Trump yabitangaje mu nama y’Abarepubulikani yabereye i Dallas muri Texas, avuga ko ayo mafaranga azatangwa mu gihe Abarepubulikani bagira ubwiganze mu mutwe w’Abadepite ndetse na Sena mu matora ateganyijwe mu Gushyingo.
Trump nubwo yagereranyije ayo mafaranga n’icyo yise “Trump Dividends”, ntiyasobanuye neza uburyo gahunda izashyirwa mu bikorwa cyangwa aho amafaranga azava.
Imibare yakozwe na CBS News yerekana ko abagera kuri miliyoni 270 z’Abanyamerika bujuje imyaka y’ubukure bahawe ayo mafaranga, Leta yaba irekuye hafi miliyari $1.3, bikaba byateza ibibazo ku bushobozi bw’ubukungu bw’igihugu by’umwihariko mu gihe ibiciro ku isoko biri kuzamuka kandi intambara ya Iran ikaba ikomeje gutubya ikigega cya Amerika.
Trump yavuze ko amafaranga azatangwa agomba gukoreshwa muri Amerika, asaba Abanyamerika kutajya kuyakoresha mu bindi bihugu birimo Canada, u Bushinwa n’u Budage.
Iri sezerano ryahise riteza impaka.
Abademukarate baryise “isezerano ridafite ishingiro”, mu gihe hari n’abibajije niba gutanga amafaranga nk’aya bifite ishingiro mu mategeko agenga amatora.
Mu mategeko ya Amerika, Kongere ni yo ifite ububasha bwo kwemeza amafaranga Leta ikoresha.
Trump ntiyasobanuye niba azasaba Kongere kwemeza iyi gahunda.
Hari kandi impungenge zishingiye ku mategeko abuza gutanga amafaranga agamije kugira ingaruka ku myitwarire y’abatora.
Icyakora, bamwe mu bahanga mu mategeko y’amatora bavuga ko iryo sezerano ryashobora gufatwa nk’igitekerezo cyo kugabanya imisoro, bikaba byemewe n’amategeko.
Iri sezerano rishya rije mu gihe ubukungu bw’Abanyamerika bukomeje kugerwaho n’izamuka ry’ibiciro, cyane cyane ku bijyanye n’ibikomoka kuri peteroli.

