Abahinzi b’ibirayi mu Karere ka Rubavu ntibatuje kubera ko imvura yabuze mu bice byinshi by’aka Karere kari mutweza ibirayi byinshi kurusha utundi.
Bavuga iki gihembwe cy’ihinga rigiye kuzabasigira igihombo gikomeye, bamwe bakaba batangiye no kwibaza uko bazishyura inguzanyo za banki bafashe bashaka guteza imbere ubuhinzi bwabo.
Gutaka kwinshi kuri mu bo mu mirenge ya Busasamana na Mudende; bavuga ko izuba ryinshi ryatangiye kwangiza imyaka bari barateye.
Umwe mu bahinzi yavuze ko bari biteze imvura muri Nzeri, ariko kugeza ubu ikaba itaraguye ku buryo buhagije.
Hari uwabwiye RBA ati: “Izuba rirakaze cyane, twari twiteze ko muri Nzeri imvura izagwa, ariko kugeza ubu ntiturayibona. Ibirayi biri kubura amazi kandi turatinya ko umusaruro uzatuba”
Ku bahinzi bafashe inguzanyo muri banki, ikibazo kirushaho gukomera kuko bavuga ko iyo umusaruro ugabanutse, bashobora kubura amafaranga yo kwishyura amadeni, kandi bamwe nta bwishingizi bw’imyaka bafite.
Undi yagize ati: “Ubu ngubu igihombo dufite ni kinini kandi kirakomeye. Kwishyira inguzanyo twafashe muri za Banki bizatugora.”
Ku buso bwose bwari bwarateganyijwe guterwaho imyaka, 44% ni bwo bumaze guterwaho, ariko kuri ubwo buso nta cyizere gihagije cy’umusaruro kubera uruzuba rwakomeje kwaka.
Hegitari zirenga 8,000, zingana na 56%, ziracyatunganywa, ari naho akarere gahanze amaso ngo karebe niba hari umusaruro zizatanga imvura niramuka iguye neza.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yavuze ko Rubavu ifite umwihariko wo kugira ibihembwe byinshi byo guhinga, bityo ko hakenewe ubufasha bwihariye mu kubona imbuto n’ifumbire kugira ngo abahinzi batadahura n’igihombo gikomeye.
Ati: “Kubera ko Rubavu tugira ibihe byo gukomeza guhinga, ntabwo buriya tugira amasezo ateye nk’aya ahandi mu gihugu. Twasabye ko duhabwa n’umwihariko mu bijyanye no kugura inyongeramusaruro kuko hari bake bashobora kuzaba baragize ibihombo. Icyo rero tuzabasaba ni uguhita bahinga ibindi bihingwa bisimbura bya bindi. ”
Kuri bamwe mu bahinzi, ikibazo si ukubura umusaruro gusa, ahubwo ni ukutamenya niba umusaruro bazabona uzatuma bagaruza amafaranga bashoye no gushobora kwishyura amadeni ya banki bafashe ngo bashore muri ubwo buhinzi.
Rubavu isanzwe iri mu turere tw’ingenzi mu Rwanda dutanga umusaruro mwinshi w’ibirayi ndetse ubushakashatsi buheruka bwagaragaje umusaruro wako uwuhuje nuva muri Musanze na Nyabihu wiharira 60% by’umusaruro wose w’ibirayi uboneka mu Rwanda.
Ni yo mpamvu ibura ry’imvura muri iki gihe riteye impungenge, kuko rishobora kugira ingaruka ku musaruro w’akarere no ku mibereho ya benshi mu gihugu, bigatuma igiciro cy’ibirayi hirya no hino kizamuka.
Imibare itangwa n’Ikigo k’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB)igaragaza ko mu gihembwe cy’ihinga cya 2025 A abahinzi b’ibirayi mu Karere ka Rubavu babihinze kuri hegitari 6000, byera toni ibihumbi 120.
Jimmy GATETE
TAARIFA.RW

