Abantu batandatu bari bagiye mu birori bya Noheli ahitwa Kapaburuuli bakoze impanuka irabahitana. Bari bageze ahitwa Nakasongola mu muhanda ugana i Kampala mu Mujyi.
The Monitor yanditse ko iyo mpanuka yabaye saa mbiri z’ijoro ryakeye ikomerekeramo abandi bantu umunani kandi ngo bakomeretse bikomeye.
Iyi mpanuka yakozwe n’imodoka eshatu zagonganiye ahantu hamwe kandi abari bazitwaye imyirondoro yabo ntiramenyekana.
Amakuru avuga ko muri zo harimo ikamyo yagonzwe na bisi yihutaga cyane, nyuma yo kuyigonga irenga umuhanda ihutaza indi modoka yavaga i Kampala.
Ako kanya abantu bane bahise bahasiga ubuzima, batatu muri bo ni abagabo bakuru mu gihe undi ari umusore utaramenyakana amazina.
Abantu umunani bakomeretse bikomeye bahise boherezwa mu bitaro bya Nakasongola ngo bitabweho mu gihe imirambo y’abapfuye yoherejwe mu buruhukiro.
Mu bari bakomeretse hari babiri bashizemo umwuka bageze kwa muganga.
Ikindi ni uko muri abo bakomeretse umuto afite imyaka 19, umukuru akagira imyaka 22.
Polisi ivuga ko umuvuduko ukomeye ari wo ntandaro y’iyi mpanuka.
Umuvugizi wa Polisi mu Karere byabereyemo witwa ASP Twiineamazima Sam yabwiye The Monitor ko abantu bakwiye kureka umuvuduko ukabije kuko utuma shoferi atamenya neza uko agenzura ibibera mu muhanda.
Iyi mpanuka ibaye hashize igihe gito Polisi yo muri aka gace iri mu bukangurambaga bwo gusaba abashoferi kungeza akariro gake na feri.
Ni ubutumwa Polisi ya Uganda ivuga ko ari ubwo kwitonderwa cyane cyane muri ibi bihe by’iminsi mikuru.