Kuva Kuri “Foldgate” Kugera Kuri iPhone Duo: Amateka Adasanzwe Ya Telefoni Zizingwa

Umwanditsi wa Taarifa
7 Min Read

Apple yinjiye itinze ku isoko rya telefoni zizingwa, ariko ishobora kurihindura nk’uko yabigenje kuri telefoni zikoresha écran ikorwaho.

Mu 2007, Apple yashyize telefoni ya mbere ya iPhone ku isoko, ituma ikoranabuhanga rya telefoni zikoresha écran ikorwaho rimenyekana cyane ku isi, nubwo iryo koranabuhanga ryari rimaze imyaka rikorwa.

Ubu Apple yongeye gufata indi ntambwe ikomeye, yinjira ku isoko rya telefoni zizingwa, yizeye ko iPhone Duo yayo nshya ishobora gutuma ubu bwoko bwa telefoni burenga urwego rw’isoko rito burimo.

Apple yatangaje ko iPhone Duo igura $ 1,999, mu birori byabereye ku cyicaro gikuru cy’uru ruganda i Cupertino muri California, USA ku wa Gatatu.

Iyi telefoni izanye impinduka zikomeye kuri iPhone, igikoresho gitanga hafi icya kabiri cy’amafaranga yose Apple yinjiza, kandi cyagize uruhare rukomeye mu kuyihindura kimwe mu bigo bikomeye by’ikoranabuhanga ku isi.

Telefoni zizingwa zatinze gukundwa cyane

Nubwo telefoni zizingwa zagiye zikurura abantu kubera kuba zifite écran nini, kugeza ubu ntiziragera ku rwego rwo kuba igice kinini cy’isoko rya telefoni ku isi.

Umugabane wazo ku isoko ryose rya telefoni uracyari munsi ya 10%.

Impamvu zirimo ibibazo byagiye bigaragara kuri izi telefoni, birimo kuba zimwe zifite camera zidahagaze ku rwego rwa telefoni zisanzwe, bateri ishobora kumara igihe gito, ndetse n’umurongo ugaragara hagati kuri écran iyo telefoni ifunguwe.

Ariko abasesenguzi bavuga ko Apple ishobora kungukira ku kuba yaratinze kwinjira muri iri soko.

Apple izwiho kuba ishobora kwiga ku makosa y’abayibanjirije, igakoresha ikoranabuhanga ryamaze gutera imbere mbere yo gushyira igicuruzwa gishya ku isoko.

Muri iyi myaka, ibikoresho bikorerwamo telefoni zizingwa byarushijeho gukomera, kandi ikibazo cy’umurongo ugaragara aho écran izingirwa cyaragabanutse.

Urugero ni Galaxy Z Fold8 ya Samsung, imwe muri telefoni nshya zizingwa, igaragaza ko imyaka myinshi Samsung imaze ishora imari muri iri koranabuhanga yatangiye gutanga umusaruro.

2018–2021: Intangiriro iruhije

Igitekerezo cya telefoni zizingwa cyari kimaze imyaka myinshi kizwi, ariko uruganda rwo mu Bushinwa rukora écrans, Royole, ni rwo rushimirwa kuba rwarashyize ku isoko telefoni ya mbere y’ubwoko bushobora kuzingwa mu 2018.

Iyo telefoni yitwaga FlexPai, yari ifite écran ya santimetero 7.8 yazingwaga ijya hanze.

Nubwo yari ifite igitekerezo gishya, FlexPai yanenzwe cyane kubera porogaramu zitari zoroshye gukoresha ndetse n’imyanya ya plastiki yazingirwagamo yari ikiri mibisi, itarakomera.

Nyuma y’amezi make, Samsung yinjiye ku isoko ikoresheje Galaxy Fold, telefoni yaguraga hafi $2,000.

Iyi ni imwe mu telefoni za mbere zizingwa zagenewe kugera ku isoko rinini.

Ariko yatangiye guhura n’ibibazo bikomeye.

Abasesenguzi n’abasuzumaga telefoni, barimo YouTuber uzwi cyane Marques Brownlee, batangaje ko écran zimwe zagiye zangirika.

Hari n’abakuyeho agapapuro kari hejuru ya écran bibwira ko ari nk’agapfukamunwa karinda écran, nyamara kari mu bigize telefoni.

Iki kibazo cyaje kumenyekana nka “Foldgate”.

Samsung yahise isubika gusohora Galaxy Fold, inasubirana telefoni zari zarahawe abasuzumyi.

Abakora telefoni batandukanye bagerageje uburyo butandukanye

Muri icyo gihe, abakora telefoni bari bafite ibitekerezo bitandukanye ku buryo telefoni izingwa yagakwiye kuba imeze.

Galaxy Fold ya Samsung yari ifite écran izingwa ijya imbere. Iyo ifunguwe, yabaga imeze nka tablette nto.

Motorola nayo yagaruye izina ryayo rya kera rya Razr mu mpera za 2019.

Yakoze telefoni izingwa hagati, ku buryo telefoni isanzwe imeze neza ishobora kugirwa ntoya ikubye kabiri.

Huawei Mate X, nayo yasohotse mu 2019, yari ifite écran imwe yazingwaga ijya hanze, igakikiza inyuma y’igikoresho.

Mu 2020, Microsoft yahisemo ubundi buryo.

Ntabwo yakoresheje écran imwe yoroheje izingwa, ahubwo yashyize hamwe écrans ebyiri zitandukanye, zifatanijwe n’umusingi uzizinga, muri Surface Duo.

Microsoft yaje guhagarika gukora no kugurisha uwo murongo w’ibikoresho.

2022–2026: Telefoni zizingwa zitangira kwegera isoko rusange

Mu 2023, Google yinjiye muri iri soko ikoresheje Pixel Fold, yaguraga $ 1,799.

Yari ifite ishusho imeze nk’igitabo gito cyangwa passport, aho écran yari ngari ariko ari ngufi, yafunguka ikaba imeze nka tablette nto.

Muri icyo gihe, Samsung n’abahanganye na yo bo mu Bushinwa bakomeje kunoza telefoni zizingwa.

Nyuma haje indi ntambwe ikomeye mu 2024: telefoni zizingwa inshuro eshatu, zizwi nka tri-fold.

Muri Nzeri 2024, Huawei yashyize ku isoko telefoni ya mbere y’ubu bwoko, yaguraga hafi $2,800.

Yashoboraga kuzingwa mu bice bitatu, imeze nk’ikintu gikunze kuzingwa no gufungura nk’akanyamababi cyangwa akuma kameze nka accordéon, iyi nayo ikaba icyuma cy’umuziki.

Yahise ikundwa cyane ku isoko.

Samsung na yo yashyize ku isoko telefoni yayo ishobora kuzingwa inshuro nyinshi mu Kuboza(12) 2025.

Samsung iracyayoboye isoko

Kugeza ubu, Samsung ni yo iza imbere ku isoko mpuzamahanga rya telefoni zizingwa, aho ifite hafi 40% by’isoko.

Huawei ikurikiraho n’umugabane wa hafi 30%, nk’uko ubushakashatsi bw’ikigo Counterpoint bubigaragaza.

Ariko hari uburyo bumwe bw’imiterere ya telefoni bwabaye ingingo ikomeye y’impaka: imiterere imeze nka passport, aho écran iba ngari kurusha iya telefone ndende isanzwe.

Google yaje kureka iyo miterere nyuma ya Pixel Fold yo mu 2023, mu gihe Samsung yo yakomeje kuyikoresha kuri imwe mu bikoresho byayo bishya.

Apple na yo biteganyijwe ko ikoresha iyi miterere kuri iPhone Duo.

Impamvu ni uko iyo miterere ishobora kuba myiza cyane mu kureba amashusho, filimi n’ibindi bitangazamakuru, kurusha telefoni ndende kandi ifite isura imeze nk’igitabo, yo yibanda cyane ku bikorwa by’akazi no gukoresha porogaramu nyinshi.

Ecran ngari y’iyi miterere kandi iba hafi y’ubugari bw’amashusho asanzwe agaragara kuri telefoni.

Ibi bituma imirongo y’umukara igaragara hejuru no hasi y’amashusho igabanuka.

Apple ishobora kwihutisha izamuka ry’isoko

Abasesenguzi bateganya ko kwinjira kwa Apple muri iri soko bishobora gutuma telefoni zizingwa zirushaho gukundwa.

Ikigo IDC giteganya ko umubare wa telefoni zizingwa zizoherezwa ku isoko ushobora kwiyongera hafi 30% muri uyu mwaka.

Ibi byaba bitandukanye n’ikorwa ry’isoko rya telefoni zisanzwe, aho biteganyijwe ko ibicuruzwa byazo bishobora kugabanuka hafi 1.4%.

Tarun Pathak, Umuyobozi ushinzwe ubushakashatsi muri Counterpoint, yavuze ko kwinjira kwa Apple kuri iri soko byanze bikunze bizongera guhiganwa cyane cyane ku rwego rwa telefoni zihenze.

Yavuze ariko ko telefoni zizingwa zikiri igice gito cyane cy’isoko rusange rya telefoni, bityo hakaba hakiri umwanya munini wo kugira ngo iri soko rikure.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *