Ntitwashimye Icyemezo Cy’Ubufaransa Kuri Dosiye Ya Turquoise- Perezida W’Urukiko Rw’Ikirenga

Umwanditsi wa Taarifa
4 Min Read
Perezida w'Urukiko rw'ikirenga Madamu Domitillle Mukantaganzwa.

Perezida W’Urukiko Rw’Ikirenga Domitille Mukantaganzwa avuga ko ubutabera bw’u Rwanda butashimye icyemezo cy’ubutabera bw’Ubufaransa bwo gufunga idosiye y’abaturage b’iki gihugu u Rwanda rwavugaga ko bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri Uyu wa Gatanu italiki 11, Nzeri(9), 2026, Mukantaganzwa yavuze ku ngingo zireba uko ubutabera bw’u Rwanda bwari bwifashe mu mwaka w’ubucamanza wa 2025/2026.

Izo ngingo zirimo impamvu imanza za gatanya zikiri nyinshi n’ubwo avuga ko ugereranyije n’ingo z’abashakanye zirenga miliyoni eshatu mu by’ukuri zidakabije ubwinshi.

Ku byerekeye icyemezo cy’ubutabera bw’Ubufaransa cyo gushyingura idosiye yarebaga abasirikare b’iki gihugu kubera uruhare bakekwagaho muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Mukantaganzwa avuga ko ibyakozwe bireba Ubufaransa ku baturage babwo.

Ati: “Icyemezo cyafashwe n’Ubufaransa bugifata ku kibazo kireba abaturage nabwo. Gusa icyo navuga ni uko ubutabera bw’u Rwanda butabyishimiye.”

Yunze mu rya Perezida wa IBUKA Dr Philbert Gakwenzire wavuze ko ‘ubutabera butarangirira mu  Bufaransa’, ko hari izindi nzira zizakurikizwa.

Gakwenzire yabwiye RBA ko ari hazarebwa izindi nzira z’ubutabera zazakurikizwa mu gushaka uko abakekwaho urwo ruhare bazakurikiranwa.

Yabuhuje kandi n’ikibazo cy’Abarundi basize bakoze Jenoside mu Rwanda ubu hakaba hari hamwe muri bo bari mu nzego nkuru z’ubuyobozi bw’u Burundi.

Avuga ko n’ubwo hashira igihe kirekire gute, icyaha cya Jenoside kitazasaza.

Domitille Mukantaganzwa yaboneyeho kwizeza abaturage ko igihe kizagera ababa mu Burundi bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bakaburanishwa.

Muri icyo kiganiro hatangarijwemo imibare yerekana uko imanza ku byaha byinjijwe mu nkiko mu mwaka wa 2025/2026 zagenze.

Iyo raporo igaragaza ko mu mwaka wa 2025/2026, mu nkiko  zo mu Rwanda hinjiye imanza 109,417.

Muri zo, izaburanishijwe mu mizi ni 95,945 zingana na 88% naho imanza ku ifunga n’ifungura ry’agateganyo zikaba 13,472, bingana na 12%.

Izo manza kandi zaje zisanga izindi 54,278 zasigaye ku mwaka w’ubucamanza wari wabanje, bituma igiteranyo cyazo kiba 163,695.

Inkiko zaciye imanza 123,027 bivuze ko buri kwezi hacibwaga ku mpuzandengo imanza 10,252.

Urukiko rw’Ikirenga ruvuga ko imanza ziramutse  ziciwe kuri uyu muvuduko, byafata igihe kigera ku mezi ane kugira ngo imanza 41,831 zasigaye mu nkiko zibe zimaze gucibwa.

Ku byerekeye imicire y’imanza, raporo y’urukiko rw’ikirenga igaragaza ko mu gihe umuburanyi atishimiye icyemezo yafatiwe n’Urukiko ashobora kukijurirrwa nibura inshuro imwe, uretse igihe amategeko abiteganya ukundi.

Mu manza 20,512 zaciwe ku rwego rw’ubujurire, izafashweho icyemezo gihindura icya mbere ni 3,465 zingana na 16.5%.

Imanza 2,081 zasabiwe gusubirwamo ku mpamvu z’akarengane, hasuzumwa imanza 1,474, izigera ku 1,419 bigaragara ko nta karengane karimo bityo ko zitaraburanishwa, izindi 111 ziraburanishwa, 52 zigaragaramo akarengane, izi zikaba zingana na 3.5% by’imanza zari zasabiwe gusubirishwamo.

Uko imanza muri rusange zinjiye.

Nk’uko byari byifashe mu myaka yabanje, n’ubundi imanza nyinshi zarebanaga n’ubujura, gukubita no gukomeretsa, gukoresha ibiyobyabwenge, gusambanya abana n’ibindi.

Birimo kandi guhimba inyandiko, gutwara ibinyabiziga wanyoye ibisindisha n’ibindi.

Mu byaha mbonezamubano, hagaragaye ahanini imanza zo gushaka gatanya, izo kugabana imitungo itimukanwa, kutubahiriza amasezerano n’inshingano, izungura n’ibindi.

Uko imanza ku byaha mbonezamubano zageze mu nkiko.

Hari kandi imanza z’ubucuruzi zarezwemo ahanini ibijyanye n’amasezerano y’ibikorwa by’ubucuruzi, impaka kubirebana n’imisoro n’amahoro n;ibigo byaregeye igihombo mu bucuruzi n’ibindi.

Izishingiye ku bucuruzi.

Mu manza zarezwemo ibyaha byagize ingaruka ku muryango nyarwanda, haza ku isonga ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ibimunga ubukungu, iby’ingengabitekerezo ya Jenoside, ibiyobyabwenge, ibyakorewe abana n’ibyo gucuruza abantu.

Ku birebana na Jenoside harimo iby’ingengabitekerezo yayo, guhohotera abayirokotse, kuyipfobya cyangwa kuyiha ishingiro, kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso byayo n’ibindi.

Imanza zirebana na Jenoside n’ibindi biyishamikiyeho.

Perezida w’Urukiko rw’ikirenga asaba Abanyarwanda kureka gukora ibyaha, akabibutsa ko ntawe uzitwaza ko atazi amategeko ngo yibwire ko atazamuhana.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *