Harrison Mutabazi uvugira inkiko atangaza ko mu mwaka w’ubucamanza 2025/2026 igihe imanza zamaraga zitaraburanishwa wagabanutseho amezi abiri ava kuri atandatu aba amezi ane.
Hari mu Ijambo rivuga iby’ingenzi byagezweho mu bucamanza n’ubutabera mu mwaka wavuzwe haruguru.
Imanza zakozwe hashingiwe ku bwunzi mu mwaka wa 2025/2026 mu gihe mu mwaka wa 2024/2025 byari 3,166.
Imanza zaciwe hakoreshejwe gutanga ingwate mu mwaka wa 2025/2026 ni 13,596 mu gihe mu mwaka wa 2024/2025 zari 11,846.
Mu byaha bigira ingaruka ku muryango nyarwanda byose hamwe byari 13,999, Ihohotera rishingiye ku gitsina ni 5,231, ibyaha bimunga ubukungu bw’igihugu 1,036.
Ibiyobyabwenge n’ihohotera rishingiye ku gitsina ni byo byagaragaye ku bwinshi muri ibi byiciro.
Ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano nayo byari ibyaha 919, ibyaha birebana n’ibiyobyabwenge ni 5,979 n’aho imanza ziregwamo abana zari 833.
Icyakora ngo nta rubanza rugendanye no gucuruza abantu rwigeze rwinjizwa mu nkiko z’u Rwanda.
Inkuru irambuye ku byavugiwe mu kiganiro n’urukiko rw’Ikirenga iracyatunganywa…
Ifoto: Harrison Mutabazi

