MINEDUC Yirinze Guhemba Abana Batsinze Ibigenera Undi Munsi

Umwanditsi wa Taarifa
2 Min Read
Minisitiri Joseph Nsengimana.

*Abana bahize abandi ntibahembewe kuri MINEDUC

*Abagera ku 1000 barakopeye

Mu gihe ubusanzwe abana batsinze bahita bahemberwa aho byatangarijwe, kuri iyi nshuro MINEDUC yatangaje ko guhemba abatsinze neza mu mashuri yisumbuye bizagenerwa undi munsi.

Hagati aho, Minisitiri w’uburezi Joseph Nsengimana yavuze ko hari abanyeshuri 1,000 bafashwe bakopeye.

Ntawamenya niba kutabahembera kuri Minisiteri y’uburezi biri mu rwego rwo kwirinda amakosa yabaye ubushize ubwo hari umwana wo muri Nyamasheke wahagamawe ngo ahembwe akabura, bigateza impagarara mu gihugu bitewe n’igitutu cy’itangazamakuru.

Ubusanzwe, abana bahembwa ibikoresho byo kwigana birimo mudasobwa, ibitabo n’ibindi bakenera mu masomo.

Gutegereza kugira ngo bazahembe abahize abandi mu bindi birori, yaba imwe mu mpamvu yo kwirinda kongera kugwa mu makosa, mu birori bikurikiranwa bikomeye n’itangazamakuru ryo mu Rwanda.

Icyagaragaye mu byatangajwe ni uko hakoze abanyeshuri 108.405 bakoze ibizamini bya Leta bisoza ayisumbuye kuri uyu wa 11 Nzeri 2026,

Hatsinze abagera ku 102,261 ni ukuvuga angana na 94,33%.

Ni uko ibyavuye mu manota byagenze muri rusange.

Minisitiri Nsengimana yabajijwe niba abakopeye kuri iyi nshuro nabo bazahabwa amahirwe yo gusubiramo ibizamini, asubiza ko ibyo ntabyo bizaba.

Yasobanuye ko abakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza bari bato, bitandukanye n’abo mu mashuri yisumbuye kubera ko bo babikoze nkana.

Ati: “Mu by’ukuri ntabwo ari impinja, ni abantu bazi icyo bakora.”

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *