U Rwanda Ruri Hafi Kuzuza Uruganda Rubika Intanga Z’Amatungo

Umwanditsi wa Taarifa
2 Min Read
Kimwe mu byumba bizaba bigize uru ruganda. Ifoto@ The New Times.

Mu Kagari ka Rusera, Umurenge wa Kabarondo muri Kayonza hagiye kuzura uruganda rukora ikinyabutabire cya Liquid Nitrogen gikoreshwa mu kubika neza intanga ziterwa amatungo.

Biri mu muhati w’u Rwanda wo kugira inganda zihagije zizarufasha kubona icyororo cy’amatungo ngo rwihaze mu biyakomokaho.

Ibyo ni amata, inyama, impu n’ifumbire.

Uru ruganga rwubatse mu Murenge wa Kabarondo mu Kagari ka Rusera.

Uruganda ruri kubakwa muri Kayonza rugeze ku kigero cya 80%, bikaba biteganyijwe ko ruzatahwa mu Ukuboza, 2026.

Kubika intanga z’amatungo bikorwa binyuze mu kizikonjesha ngo zimare igihe zitangijwe n’ubushyuhe.

Uruganda ruri kubakwa i Kayonza ruzaba ruri ku buso bwa hegitari imwe, rugizwe n’inyubako zitunganyirizwamo zikanabikwamo azote y’amazi, amacumbi y’abakozi, ibyuma bitanga amashanyarazi n’ibindi bikorwaremezo bifasha ibikorwa byarwo.

Didace Ngoga, ushinzwe gukurikirana uyu mushinga muri RAB yavuze ko imirimo yo kubaka igeze kure.

Ati: “Kubaka bigeze kuri 80%, kandi turateganya ko inyubako zose zizaba zuzuye mbere y’uko uyu mwaka urangira. Ibikoresho bizakoreshwa mu gukora azote y’amazi byamaze kugurwa mu mahanga, bikazashyirwaho bikimara kugera mu Rwanda”.

Kugeza ubu, u Rwanda rufite inganda ebyiri gusa zikora azote y’amazi, ziherereye i Rubirizi muri Kicukiro n’i Rubona muri Huye.

Ubuke bwazo bwatumaga igihugu gitumiza izindi ntanga mu mahanga bikagihenda.

Gushyira uruganda nk’uru muri Kayonza ni amahitamo meza kuko aka Karere kari mu Ntara yorora cyane.

Ngoga yavuze ko uru ruganda rushya ruzafasha kubika neza no gukwirakwiza intanga z’amatungo bikagabanya igihombo cyaterwaga no kubura azote ihagije.

Avuga ko bizagira uruhare mu kuzamura ubwiza bw’amatungo yororerwa muri kiriya gice cy’u Rwanda n’ahandi muri rusange.

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza w’agateganyo, Fred Hategekimana, yavuze ko ibikorwa biri kugenda nk’uko byari biteganyijwe, kandi ko uru ruganda ruzafasha aborozi kubona icyororo cyiza.

Amakuru Taarifa Rwanda ifite avuga ko uru ruganda ruzuzura ku ngengo y’imari ya Miliyari Frw 1.4 rukazaba rufite ubushobozi bwo gukora litiro 45 za azote y’amazi buri saha.

Ubu bushobozi buruta ubw’inganda ebyiri zisanzwe zikora azote y’amazi mu Rwanda buteranyirijwe hamwe.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *