Polisi Ivuga Ko Iri Kwesa Umuhigo Yagiranye Na RBC Mu Gutanga Amaraso

Umwanditsi wa Taarifa
4 Min Read
ACP Boniface Rutikanga, Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police( ACP) Boniface Rutikanga avuga ko kuba abapolisi batanga amaraso biri no mu kwesa umuhigo w’amasezerano bagiranye na RBC.

Ni igikorwa kandi avuga ko kiri mu buryo abapolisi biyemeje bwo gutabara ubuzima bw’Abanyarwanda nk’uko basanzwe bashinzwe gutuma batura batekanye.

Rutikanga yatangaje ibi kuri uyu wa Gatandatu ubwo yavugaga ku gikorwa cyo gutanga amaraso cyakozwe n’abapolisi 500 biga mu kigo gitanga amasomo y’ibanze ya Polisi buri mupolisi wese abanza gucamo.

Cyubatswe mu Murenge wa Gishari mu Karere ka Rwamagana.

Assistant Commissioner of Police, ACP Boniface Rutikanga ati: “Umutekano w’abaturage dushinzwe kurinda urushaho kugenda neza iyo bafite ubuzima bwiza kuko ntawe ushobora gutekana arwaye.”

Yavuze ko amaraso atangwa n’abapolisi ashobora gufasha abaturage bayakeneye, ariko ko n’abapolisi ubwabo cyangwa abo mu miryango n’incuti zabo bashobora kuyakenere igihe bibaye ngombwa.

Umukozi wa RBC Uwera Lydie ushinzwe ishami ryo gutanga amaraso n’ubukangurambaga mu Ntara y’Uburasirazuba, yavuze ko gutanga amaraso ari ugutabara ubuzima.

Avuga ko amaraso yakusanyijwe, ashyikirizwa ikigo kiyarinda kwangirika akabikwa mu bukonje bwabugenewe mbere y’uko aterwa abarwayi bayakeneye.

Abenshi mu bakenera guterwa amaraso ni abagore babyaye, inkomere n’abana bato baba bafite ibibazo bituma nta maraso ahagije bagira mu mubiri wabo.

Uwera yabwiye Inyarwanda ati: “Nyuma yo kubona amaraso tukayakusanya, tuyashyikiriza ikigo kiyatunganya kugira ngo azatabare abarembye bayakeneye.”

Uwera yavuze ko mu bakunze gukenera amaraso harimo abana bari munsi y’imyaka itanu, abagore bari kubyara, abarwaye indwara zikomeye zirimo kanseri ndetse n’abakomeretse.

Yagaragaje kandi ko iterambere ry’ikoranabuhanga ryatumye kugeza amaraso ku bayakeneye byihuta kubera ko hasigaye hakoreshwa na  drones ziyihutana zikayageza ku bigo nderabuzima n’ibitaro byitaruye.

Uwera yashimiye Polisi y’u Rwanda n’abapolisi muri rusange ku ruhare bagira mu gutanga amaraso no kurengera ubuzima bw’abaturage.

Ati: “Nk’uko muba mwaratojwe kurinda umuturage, iyo mutanze amaraso muba mumurinze icyashoboraga gutwara ubuzima bwe. Ni iby’agaciro kubagira muri iki gikorwa kuko amaraso mutanga atabara benshi.”

Yasabye Abanyarwanda muri rusange kugira umuco wo gutanga amaraso ku bushake, kuko nubwo umuntu ubwe atayakeneye, ashobora gukenerwa n’umwe mu muryango we cyangwa undi muntu.

Yanasabye Abanyarwanda kwirinda kunywa inzoga nyinshi, ashimangira gahunda ya Tunywe Less, kuko gukomeza kunywa inzoga nyinshi bishobora kugira ingaruka ku buzima no ku mubare w’abantu bashobora gutanga amaraso.

Impamvu zikunze gutuma umuntu asubikirwa cyangwa ntiyemererwe gutanga amaraso:

-Kuba afite uburwayi cyangwa yumva arwaye — urugero nk’umuriro, infection ikomeye cyangwa kutamererwa neza.

-Kuba afite amaraso make (anemia) — bapima hemoglobine mbere yo gutanga amaraso.

-Gutwita cyangwa kuba amaze kubyara — hari igihe ategereza igihe runaka mbere yo kongera gutanga amaraso.

-Kuba amaze igihe gito atanze amaraso — umubiri uhabwa igihe cyo kongera gukora uturemangingo tw’amaraso.

-Kuba amaze kubagwa cyangwa afite igikomere gikomeye.

-Gukoresha imiti imwe n’imwe, bitewe n’ubwoko bw’umuti n’impamvu wawukoresheje.

-Kuba aherutse gukora tatouage cyangwa kwipfumuza amatwi cyangwa urundi rugingo, ibi byemezwa bitewe n’amabwiriza y’ahantu agiye gutangira amaraso.

-Kuba yarigeze guhura n’indwara zimwe zandurira mu maraso, cyangwa kuba afite ibyago byo kuba yaranduye nka Hepatitis B/C, HIV n’izindi.

-Kuba afite ibiro biri munsi y’urugero rwagenwe.

-Kuba yarigeze gutembera cyangwa gutura mu gace karimo indwara zimwe, urugero nka malaria, bitewe n’amabwiriza y’igihugu.

-Kuba yaranyoye inzoga nyinshi cyangwa atameze neza ku munsi wo gutanga amaraso.

-Ikintu cy’ingenzi ni uko kutemererwa gutanga amaraso uyu munsi bitavuga ko umuntu atazongera kuyatanga.

Hari impamvu zisaba gutegereza iminsi, ibyumweru cyangwa amezi, hakaba n’izishobora gutuma umuntu atongera gutanga amaraso.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *