Uko Umutoza Wa Rayon Yakiriye Kwivumbura Kwa Elie Tatou Asimbuwe

Umwanditsi wa Taarifa
4 Min Read
Umutoza Francis Haringingo.

Umutoza wa Rayon Sports, Haringingo Francis, yagaragaje ko kutishimira gusimbuzwa kwa Iradukunda Elie Tatou ari ibintu bibaho mu mupira w’amaguru, ashimangira ko uyu mukinnyi yari yakoze ibishoboka byose nubwo atagize amahirwe yo kubona igitego.

Iradukunda Elie Tatou utagize amahirwe yo gutsinda, yasimbujwe ku munota wa 66 asimburwa na Muhoza Daniel.

Nyuma yo kubona umwanzuro w’umutoza, Tatou yikubise,  agaragaza ko atishimiye ibimubayeho.

Uwamusimbuye nawe ntacyo  yakoze gikomeye kuko nta ntsinzi y’ako kanya iyi kipe yatahanye nubwo bitayibujije gukomeza kubera ko yari ifite igitego yatsindiye muri Cameroon mu mukino wabanje.

Nyuma yo kumusibuza, Haringingo Francis yahise amwegera, aramuganiriza ndetse amuherekeza kugeza ku ntebe y’abasimbura.

Tatou yari yabonye bwinshi bwo gutsinda ariko ntiyabasha kububyaza umusaruro.

Ku munota wa 47, Rayon Sports yabuze igitego ubwo Iradukunda Elie Tatou ashyiraga umupira wo hejuru mu rubuga rw’amahina, urenga myugariro wa Panthère du Ndé, ugeze kuri Junior Kameni atera ishoti ku ruhand

Yakomeje gushaka uko yafasha ikipe, gusa uburyo yabonye imbere y’izamu bwos nta gitego cyabuvuyemo bituma asimbuzwa mbere y’uko umukino urangira.

Mu kiganiro cyakurikiye umukino, Haringingo yavuze ko kuba Tatou atishimiye gusimbuzwa atari ikibazo kuko umukinnyi ashobora kutishimira kuva mu kibuga igihe yumva ko yari agishoboye gufasha ikipe.

Ati: “Ni ibisanzwe mu mupira habaho kutishima mu gihe bagusimbuye, ariko yari yatanze imbaraga ze zose zashobokaga. Nibaza ko nta mahirwe yari afite, rero nibaza ko kwari ukurakara kubera ko atashoboye gukora neza cyane mu kibuga, ariko nta kibazo gihari.”

Haringingo yavuze ko intego ya mbere yari ugutsinda, bityo ko ibindi bibazo byabaye mu mukino bidakwiye kurenza agaciro k’intsinzi.

Ati: “Icya mbere twari twihaye nk’intego byari ugutsinda, rero ubwo byabaye, nibaza ko ibindi byose nta kibazo gihari.”

Uyu mutoza kandi yavuze ko ibyo baganiriye na Tatou ku ntebe y’abasimbura bigomba kuguma hagati yabo, kuko ari ibiganiro by’umuryango w’ikipe.

Ati: “Buriya cya gitutu cy’umukino, ibyo twavuganye, ibyo twaganiriye byose ku ntebe y’abasimbura si ibintu byo kubwira abantu, biraguma hagati yacu.”

Haringingo yashimangiye ko nubwo Tatou atagize amahirwe menshi yo gutsinda, muri rusange yakinnye neza kandi yari yatanze imbaraga ze mu gufasha Rayon Sports.

Nyuma yo kunganya igitego 1-0 mu mikino ibiri, Rayon Sports yageze mu kindi cyiciro cy’imikino nyafurika y’amakipe yegukanye ibikombe iwayo, CAF Confederation Cup 2026 nyuma yo gusezerera Panthère Sportive du Ndé yo muri Cameroun.

Umukino wo kwishyura wahuje aya makipe yombi, wabaye kuri uyu wa Gatandatu, saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kuri Stade Amahoro.

Nubwo abafana ba Rayon bari bizeye igitego bikarangira ntakinjiye, ku rundi ruhande bishimye kuko ikipe yabo yakomeje.

Nyuma y’iyi ntsinzi, Rayon Sports yashimiwe na Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, wafurije aba-rayons gukomeza kwitwara neza mu cyiciro gikurikiyeho.

Mukazayire yanditse kuri X ati: “Oh Rayoon…. Congratulations! Mukomeze umuvuno no kwitwara neza mu cyiciro gikurikira. Tubari inyuma.”

Abandi bayishimiye barimo Ambasaderi w’u Rwanda mu bihugu bya Scandinavia Dr. Diane Gashumba.

Jimmy GATETE

TAARIFA.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *