Nyuma yo gutangaza ko mu gihe kiri imbere Aliko Dangote azatangiza uruganda rucukura rukanatunganyiriza petelori muri Kenya, mu Rwanda hari ikigo cyemerewe gufasha abantu kugura imigabane hagamijwe kubona amafaranga yo kuzashora muri kiriya kiriya gikorwaremezo.
Ubwo bufatanye buzagendera ahanini k’ukugura imigabane mu kigo kizakurikirana iryo shoramari kitwa United Capital giherutse kwemererwa gukorera ako kazi mu Rwanda.
Iki gikorwa kigamije guhuza imbaraga, ubumenyi bwihariye n’ubunararibonye by’ibigo bishinzwe ishoramari ry’ama Banki, amasoko y’imari n’imigabane, mu nshingano zo kuba ikigo gihuriweho gishinzwe gutegura no gutanga imigabane (Joint Issuing House) no kuba umwe mu bahuza bemewe b’abagura n’abagurisha imigabane muri iyi gahunda.
Iri shyirwa ku isoko ry’imigabane ya mbere ya Dangote Petroleum Refinery rizaba uburyo bwo kwakira ibigo bya Afurika ku isoko rusange ry’imigabane.
Abo mu kigo United Capital bemeza ko ibizakorwa muri iriya gahunda, bizafasha mu guhuza ubumenyi n’ubushobozi mu masoko y’imari hagamijwe gushyigikira igikorwa cyagutse.
Haba mu ishoramari mu ma Banki, icuruzwa ry’imigabane, gucunga imitungo no kubungabunga imari, byose bizakurikiranirwa hamwe, hirindwa ko imari yashowe mu migabane yahomba.
Uru ruganda ruzashorwamo hagati ya Miliyari $40 na Miliyari $50, rukazajya rusohora utugunguru 650,000 ku munsi kandi rukazatanga n’ibindi bikomoka kuri petelori birimo n’ibikoreshwa mu kubaka imihanda.
Ku byerekeye imigabane, umwe uzaba ugura $0.40 ni ukuvuga Frw 589 ariko ukemererwa kuba umunyamigabane ari uko wujuje imigabane 10.
Ikigo United Capital Investment Banking nicyo kizajya gutanga inama muri iryo shoramari.
Umuyobozi w’ikigo United Capital Plc, Peter Ashade ati: “Inshingano yacu ni uguteza imbere imikoranire yacu n’u Rwanda muri iri shoramari kandi igihe tumaze dukora kigera hafi mu myaka 60 cyatumye tuba inararibonye mu by’isoko ry’imari.”

Iki kigo kizakorana n’u Rwanda binyuze mu kigo kiyishamikiyeho kitwa United Capital Trustees Rwanda Limited n’ikindi United Capital Financial Services Rwanda Limited.
U Rwanda na Ethiopia biri mu bihugu byamaze gutanga ibyemezo byemera ko United Capital ibikoreramo.
Muri Ethiopia, United Capital yabaye ikigo cyahawe uruhushya rwo gutanga serivisi z’ishoramari mu ma Banki naho mu Rwanda, iri tsinda ryabonye ibyemezo bitangwa n’inzego zibishinzwe bya United Capital Trustees Rwanda Limited na United Capital Financial Services Rwanda Limited.
Hashyizweho urubuga rwo gutanga serivisi z’imicungire y’ishoramari, ishoramari mu ma Banki n’ubusigire (Trusteeship), ibi bikaba bikazatuma iri tsinda rikomeza gushinga imizi mu karere k’Afurika y’Uburasirazuba.
Itangazo rigenewe abanyamakuru rivuga ko gushyira imigabane ku isoko rusange bizatuma haboneka amafaranga yo gushora muru kimwe mu bigo by’inganda bikomeye muri Afurika gitanga amahirwe ku bashoramari benshi kugira ngo bagire uruhare mu iterambere ryacyo ry’ahazaza.


Ubushake bw’u Rwanda mu gushora muri uru ruganda burigaragaza
Umugambi w’u Rwanda wo kugira imigabane mu ruganda rwa peteroli Aliko Dangote ateganya kubaka muri Kenya uherutse kuvugwaho n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Jean-Guy Afrika mu ruzinduko yagiriye mu rundi ruganda rwa Dangote rutunganya peteroli rw’i Lagos, Nigeria.
Ku wa Kane, Jean-Guy Afrika yitabiriye ibiganiro byahuje umuherwe Aliko Dangote, Guverineri wa Leta ya Lagos Babajide Sanwo-Olu n’abagize Forum of Young Global Leaders, byabereye ku ruganda rwa Dangote ruherereye i Lekki.
Ibi biganiro byari muri gahunda ya Lagos-New York 2026 Learning Journey, igamije gusangizanya ubumenyi n’ubunararibonye ku mishinga minini y’iterambere.
Yateguwe na Aliko Dangote Foundation ku bufatanye na Forum of Young Global Leaders yibanze ku bushobozi Afurika ifite bwo gushyira mu bikorwa imishinga minini, gushaka igishoro gihagije no guhindura ibitekerezo bikomeye imishinga y’ishoramari ifitiye abaturage akamaro.

Kuba umuyobozi wa RDB yarasuye uruganda rwa Dangote muri Nigeria no kwitabira ibiganiro byerekeye ishoramari rinini ku mugabane wa Afurika, bishobora gutanga ishusho y’ubufatanye bushobora gukomeza hagati y’u Rwanda n’uyu mushoramari w’Umunyanijeriya.
Mu kiganiro Perezida Paul Kagame aherutse guha abanyamakuru, yasubije uwari umubajije kuri iyo ngingo ko u Rwanda rwakwishimira rwose gukorana na Dangote muri uriya mushinga.


