Umutwe wa Houthis wo muri Yemen wafashe ikirwa cya Mayun (Perim), kiri hagati mu Nyanja Itukura ahegereye undi muhora wa Bab el-Mandeb, bityo urushaho kugira ubushobozi bwo guhungabanya ubwikorezi bwo mu nyanja muri aka gace gakoreshwa n’ubucuruzi mpuzamahanga.

Imbaraga z’uyu mutwe ufashwa na Iran ziri gutuma ufata ahantu hanini kandi mu gihe gito k’uburyo hari abavuga ko uzafara na Yemen yose mu gihe waba udakomwe imbere.
Abahanga ariko, bavuga ko kuwusubiza inyuma nabyo atari ibintu byoroshye,
Mayun ni ikirwa gifite ubuso bwa kilometero kare 13, kigabanya Bab el-Mandeb mo kabiri.
Aba Houthis kandi bagenzura igice kinini cy’inkombe za Yemen, harimo umujyi wa Mocha, ibi bikabaha ubushobozi bwo kubangamira cyangwa guhagarika urujya n’uruza rw’ubwato buca muri uyu muyoboro w’ingenzi ahanini ukoreshwa na Arabie Saoudite.
Hagati aho, Al Jazeera yanditse ko Iran iherutse kumvikana na Oman na byo ku masezerano ashobora gutuma inzira ya Hormuz yongera gufungurwa, ariko ntihahita hafatwa icyemezo cyo kuyifungura.
Iran yavuze ko bizaterwa n’uburyo Leta Zunze Ubumwe za Amerika zizuzuza ibyo zisabwa bikubiye mu masezerano yasinyiwe Islamabad muri Pakistan n’andi yemejwe n’impande zombi.
Muri Iran, Abbas Goudarzi, umuvugizi w’ubuyobozi bw’Inteko Ishinga Amategeko, yavuze ko gukurikiza amasezerano mpuzamahanga abuza ikwirakwizwa ry’intwaro za kirimbuzi (NPT) no guhindura politiki y’igihugu ku bijyanye n’intwaro za kirimbuzi ari amahitamo igihugu cye gishobora gukora.
Icyakora, ku rundi ruhande, hari impungenge ko Iran ishobora kurushaho gushaka gukora intwaro kirimbuzi kuko yamaze kubona ko Amerika itazayorohera kandi ko iramutse izifite za nyazo, ntawayihangara.
Umudipolomate wahoze mu biganiro ku ntwaro za kirimbuzi Iran ivugwaho gutunga witwa Alan Eyre, yavuze ko ubumenyi bwa Iran mu ikoranabuhanga ryo gutunganya uranium bwakomeje gutera imbere nubwo bimwe mu bikoresho byayo byangijwe.
Imirwano muri Yemen iriyongera
Imirwano hagati y’ingabo za Leta ya Yemen na Houthis ikomeje gukaza umurego.
Aba Houthis bavuze ko barashe misile za ballistique n’indege zitagira abapilote ku birindiro by’ingabo za Arabia Saoudite mu Majyepfo y’igihugu.
Arabie Saoudite na yo ivuga ko ibitero by’aba Houthis byakomerekeje abaturage ndetse bikangiza inyubako n’imodoka nyinshi.
Iran-ivugwaho gufasha aba Houthis- ivuga ko ntaho ihuriye n’ibyo abo barwanyi bashaka muri Yemen ndetse ngo ntaho ihuriye n’ibibazo bafitanye na Arabie Saoudite.
Ibi ariko abasesengura ibintu bakabihuza n’ibindi bavuga ko atari byo kuko mu isi y’Abisilamu, Iran y’Aba Shiyite ihanganye na Arabie Saoudite y’Aba Sunite.
Ibi kandi bijyanirana n’uko Arabia Saoudite ari incuti ikomeye ya Amerika kubera imikoranire mu bucukuzi bwa petelori yayo bwishyurwa miliyari nyinshi z’amadolari ya Amerika($), mu gihe Iran yo yafatiwe ibyemezo by’ubukungu bikozwe na Amerika none bikaba byarayitindahaje cyane.
Perezida wa Iran, Masoud Pezeshkian, yavuze ko Iran “itari mu ntambara na Arabie Saoudite, ashimangira ko Houthis bafite ibibazo byabo bwite.

Umwe mu bayobozi b’Inama y’Ubuyobozi bwa Yemen, Sultan al-Arada, yavuze ko ingabo za Leta zasubiye inyuma ku nkombe z’inyanja kand ko zabikoze k’ubushake, ko atari ugutsindwa.
Ndetse ngo bidatinze ziri bwisuganye zikubite inshuro aba Houthis.
Ibi byose byatumye abahunga iyo mirwano bakomeza kwiyongera ndetse Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe Abimukira (IOM) watangaje ko abantu nibura 76,000 bamaze kuva mu byabo muri Yemen kuva muri Nyakanga(7) uyuu mubare ukaba warikubye inshuro enye mu cyumweru kimwe.
Abandi hafi 1,400 bahungiye muri Djibouti mu masaha 24 kubera imirwano.
Intambara ya Amerika na Iran yatumye ibiciro bya peteroli bigera hejuru ya $108 kuri ku kagunguru muri iki cyumweru, bitewe n’impungenge z’uko imirwano ishobora guhagarika ubwikorezi bw’ibikomoka kuri peteroli n’ibindi bicuruzwa.

