Nyaruguru: Hari Ibidindiza Ubuhinzi Bw’Icyayi

Umwanditsi wa Taarifa
4 Min Read
Icyayi muri Nyaruguru cyera mu mirenge 11 muri 14 igize aka Karere gakora kuri Nyungwe.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Dr Murwanashyaka Emmanuel avuga ko bahangayikishijwe n’uko hari abaturage bataranoza iby’ubutaka ngo bwose bukoreshwe ibyo bwagenewe bityo haboneke n’ahandi hantu hagari ho guhinga icyayi.

Ubu hari ubuso bwa hegiteri 12,000 zidahingwamo icyayi, bikagira ingaruka ku musaruro w’iki gihingwa ngengabukungu gifitiye u Rwanda akamaro.

Mu mwaka wa 2026, icyayi kiri ku mwanya wa kabiri mu kwinjiriza u Rwanda amadovize aturuka mu bihingwa rwohereza hanze inyuma y’ikawa.

Ni amakuru Taarifa Rwanda ikesha Ikigo cy’igihugu gishinzwe kohereza hanze ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, NAEB.

Impamvu nini ituma Nyaruguru itabona umusaruro w’icyayi yifuza birimo ko abaturage batirabira mu buryo bwuzuye gukemura ibibazo by’ubutaka birimo n’izungura.

Akarere ka Nyaruguru gafite imirenge 14, muri yo harimo 11 iteyeho icyayi.

Kuba hari abaturage bafite ubutaka bita ko ari ubwabo kubera ko baburazwe n’ababyeyi cyangwa ari indi mpamvu, ariko batabufitiye ibyangombwa bituma ubuyobozi butamenya mu buryo bwuzuye ubutaka bugenewe guhingwamo icyayi.

Ingaruka zabyo ziba iz’uko abashoramari batabona mu buryo bukurikije amategeko ubutaka bwo guteramo icyayi ngo kizasarurwe, gitunganywe cyoherezwe ku isoko mpuzamahanga.

Urugero ni umushinga  SCON (Services Company Outgrowers Nyaruguru), ufatanya na Leta y’u Rwanda n’Umuryango The Wood Foundation, gufasha abahinzi gutegura ubutaka, gutera ingemwe z’icyayi no kubona ifumbire.

Intego yawo ni ukongera uwo musaruro, imbogamizi zikaba iz’uko nta butaka bwose bwifuzwa buhari ngo iyo ntego igerweho.

Harerimana Evariste, uyobora abahinzi b’icyayi bakorana na SCO yabwiye IGIHE ko hakiri imbogamizi mu mirenge myinshi yo kongera ubuso buhingwa.

Ahanini biterwa n’uko ubutaka bukiboshywe kubera ko buri mu makimbirane y’imiryango cyangwa se mu izungura ritarasobanura imbibi za buri wese mu buryo bwemewe bityo bikadindiza uwo  mushinga

Ati: “Ibi bibazo bishingiye ahanini ku izungura. Usanga mu miryango imwe n’imwe hari abantu bafite ubutaka bahuriyeho kandi bunini, ariko kuko batigeze babugabana ngo buri wese akoreshe ubwe uko abyumva, bituma buguma aho ntacyo bukoreshwa. Bituma umushinga wo gutera icyayi vuba utaguka uko bikwiye.”

Umwe mu batuye mu Murenge wa Kibeho, agakora no muri rumwe mu nganda z’icyayi muri Nyaruguru witwa Mbishibishi Kayitare avuga ko iki kibazo gihari kandi gihombya Akarere ntikabone icyo yise ‘zahabu’ yo kugakungahaza.

Yabwiye Taarifa Rwanda ati: “Hari imbogamizi z’abaturage batarumva akamaro ko guhinga icyayi, cyangwa se ko gutanga imirimo yabo igakodeshwa n’abashoramari bakayigihingaho. Hari n’abandi bahoze batuye muri Nyaruguru( cyangwa Gikongoro ya kera) ubu baba mu mahanga batereye iyo, ntibita ku masambu yabo ngo bayateremo icyayi cyangwa bayegurire ababishoboye. Ibyo rero bihombya Akarere n’igihugu muri rusange.”

Avuga ko aho Nyaruguru itangiye guterwamo icyayi, byatumye abaturage bakira, ubu bafite amafaranga mu gihe mbere y’aho bamwe bicwaga n’inzara bagasuhuka.

Ati: ” Uzabaze abantu bazakubwira uko abahoze batuye ku Gikongoro bari babayeho! Inzara yari yarabazengereje none ubu bafite amafaranga batangiye kuzanzamuka.”

Meya Dr. Murwanashyaka, yavuze ko ariko ubuyobozi bwihaye gahunda yo gukora ibishoboka ngo icyo kibazo kive mu nzira bityo umushinga wihute.

Ati: “Inzego zose mu bufatanye twiteguye gufasha abaturage kugira ngo yaba amakimbirane, ihererekanya-mutungo n’izungura ry’ubutaka byagendaga biguruntege birangire kuko bidindiza uyu mushinga.’’

Yakomeje avuga kuri ubu hari ubuso bwa hegitari 12000 bugomba kuba bwahinzwe icyayi bitarenze m myaka 10, ariko kandi hakifuzwa ko icyo gihe cyanagabanywa.

Kuri ubu, i Nyaruguru harabarurwa hegitari 9300 zihinzeho icyayi uhereye kuva muri za 1980 habariwemo izisaga 2500 zihinzwe mu myaka ya vuba mu bufatanye bw’umushinga SCON, wakoranye n’abahinzi 3200.

Muri Nyaruguru hari inganda enye z’icyayi, zigemurirwa n’abahinzi basaga 6000.

Zikorwamo n’abakozi 7300, utabaze abasoromyi b’icyayi 10,600 ndetse mu mwaka wa 2025/2026 icyayi cyinjirije ab’i Nyaruguru asaga miliyari Frw 13,5.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *