Ubukungu bw’u Buhinde bwaburiwe ko bushobora guhura n’ingaruka zikomeye mu gihe urubura rwo ku misozi ya Himalaya rwakomeza gushonga ku muvuduko ukabije.
Byatangarijwe mu bushakashatsi bwakozwe na Systemiq ku bufatanye na Integrated Mountain Initiative, hifashishijwe ubumenyi bwa ICIMOD na GB Pant National Institute of Himalayan Environment, bugaragaza ko urubura rwo muri Himalaya na Karakoram ruri gushonga ku muvuduko wa 65% ugereranyije n’uko byari bimeze mu myaka icumi ishize.
Muri ubu bushakashatsi, hemezwa ko ibi bishobora kugira ingaruka zikomeye ku Buhinde kuko amazi aturuka muri Himalaya ari ingenzi ku buhinzi, amashanyarazi, ubukerarugendo n’ibindi bikorwa by’ubukungu.
Raporo ivuga ko aya mazi ashyigikira ibikorwa bifite uruhare rugera kuri 20% by’umusaruro mbumbe w’u Buhinde.
Imyuzure ishobora gusenya ibikorwa by’ubukungu
Uko ubushyuhe bwiyongera, urubura rushonga, ibiyaga bikomoka kuri rwo bikaguka.
Iyo amazi abaye menshi kandi ibiyaga bikaba byagwamo ibirundo by’amabuye n’urubura, bishobora guturika bikateza imyuzure ikomeye.
Ibi bisa n’ibiherutse kuba mu migezi ituranye na Tibet mu Bushinwa n’indi migezi ikora kuri Nepal, igihugu cyapfushije abantu barenga 1000 bazize iyo myuzure.
Ibikekwaho ko byazaba mu Buhinde nibiba ntibizaba ari ubwa mbere biba kuko mu mwaka wa 2023 nabwo byarabaye ubwo ikiyaga cyitwa Sikkim cyarengaga inkombe kigateza imyuzure yahitanye abantu 70, ikangiza imyaka, abantu bakava mu byabo.
Ibyo biza kandi byangije ibiraro, imihanda, amashanyarazi arangirika, murandasi irabura…byose bigira ingaruka ku bukungu bw’Ubuhinde igihugu cya gatandatu gifite ubukungu bunini ku isi.
Ibikibanziriza ni ibi bikurikira:
Niba tuvuga ubukungu bw’igihugu bupimwa na GDP (nominal GDP), Ubuhinde buri ku mwanya wa 6 ku isi mu 2026.
Ibihugu bitanu bya mbere ni:
– Leta Zunze Ubumwe za Amerika — $32.38 tiriyoni
-Ubushinwa — $20.85 tiriyoni
-Ubudage — $5.45 tiriyoni
-Ubuyapani — $4.38 tiriyoni
– Ubwongereza — $4.26 tiriyoni
Mu mwaka wa 2021, imyuzure yabaye muri Uttarakhand ihitana abantu barenga 200.
Ibi byago bikomeje kwiyongera, bishobora guteza Leta y’u Buhinde guhomba amafaranga menshi mu gusana ibikorwa remezo, gutabara abaturage no gusubiza ubukungu mu murongo nyuma y’ibiza.
Ubuhinzi n’amashanyarazi na byo biri mu byago
Amazi ava muri Himalaya akoreshwa mu buhinzi bw’ingano n’umuceri, ubuhinzi bw’icyayi ndetse no mu gutanga amashanyarazi.
Mu gihe amazi y’imigezi yo mu Buhinde yahindura ibyerekezo, bishobora gutera ikibazo ku musaruro w’ibiribwa no ku mashanyarazi, bikagira ingaruka ku biciro no ku mibereho y’abaturage.
Abashakashatsi bavuga ko hafi kimwe cya gatatu cy’urubura rushonga gishobora kuba gifitanye isano n’ibyotsi bihumanye , cyane cyane uva mu bikorwa byo gutwika ibicanwa bitandukanye.
Raporo isaba ibihugu byo muri aka gace kugabanya uwo mwotsi, kongera gukurikirana urubura n’ibiyaga, kunoza uburyo bwo gutanga umuburo ku gihe no gufata ingamba zo kurinda abaturage n’ibikorwa by’ubukungu.

