Gatsibo: Inkubi Yasakambuye Inzu 34

Umwanditsi wa Taarifa
2 Min Read
Inzu 34 zasakambutse

Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, italiki 13, Nzeri(9) 2026 umuyaga ukomeye wari uvanze n’imvura nke, wasenye inzu 34 zoo mu Midugudu ya Humure na Kabeza mu Kagari mu Munini mu Murenge wa Rwimbogo muri Gatsibo.

Mu Mudugudu wa Humure hasenyutse inzu 15 naho mu wa Kabeza hasenyuka inzu 19.

Mu kiganiro yahaye RBA,Gitifu wa Rwimbogo witwa Musonera Emmanuel yavuze ko hakibarurwa agaciro k’ibyo iyo nkubi yasenye.

Ati: “Ibyangiritse cyane cyane ni amabati, ibijyanye n’imitungo ntabwo  byangiritse cyane kuko nta mvura nyinshi yaguye yatuma byangirika. Turi kwegeranya umubare wa byose harimo n’amabati.”

Musonera aavuga ko abaturage bagizweho ingaruka bacumbikiwe mu baturanyi abandi nabo bashakirwa aho barara.

Ati: “Abagizweho ingaruka baraye mu nzu z’abaturage baturanye batagizweho ingaruka n’ibiza. Abatabashije kubona aho bajya, hari inzu dufite dukoreramo ibikorwa by’ubukangurambaga twabacumbikiyemo. Ubu rero basubiye mu nzu zabo kugira ngo babashe gukora ibikorwa by’umuganda, bareke gucumbika.”

Gitifu Musonera yasabye abaturage kuzirika ibisenge by’inzu bakoresheje imigozi ikomeye .

Yongeyeho ko bagomba no gutema ibiti bishaje biri hafi y’inzu zabo bazirinda ko zazahirimirwa nabyo kubera umuyaga ufite inkubiri.

Ikigo cy’igihugu gishizwe ubumenyi bw’ikirere ,Meteo Rwanda kimaze iminsi kiburira abaturage ko mu Muhindo hazagwa imvura nyinshi irenze isanzwe, ikazaterwa n’ibyo abahanga mu bumenyi bw’ikirere bita El Nino.

Inzego zishinzwe ubutabazi n’ubuyobozi bw’ibanze zasabwe kuba maso, zikitegura kare ibikorwa byo gukumira ibiza no gushyiraho ingamba zo kuzagabanya ubukana bw’ibyago bizateza,

Ubukana bwa El Nino izaba mu mwaka wa 2026 bwaherukaga mu mwaka wa 2023, ubwo imvura yaguye muri Gicurasi uwo mwaka yishe Abanyarwanda barenga 100.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *