Ibitaro Bya Ruhengeri Bizavugururwa Kuri Miliyoni €100

Umwanditsi wa Taarifa
2 Min Read
Igishushanyo cyerekana uko ibi bitaro bizaba bimeze nibyuzura.

Imirimo yo kuvugurura no kwagura Ibitaro bya Ruhengeri yatangiye, aho muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2026/27 hateganyijwe miliyari 17.79 z’amafaranga y’u Rwanda zizashyirwa muri uyu mushinga.

Ni bimwe mu bitaro bya kera u Rwanda byari bitaravugurwa kuko byubatswe bwa mbere mu mwaka wa 1939 kandi, nk’uko byumvikana, ntibikijyanye n’igihe haba mu bikoresho haba no mu bushobozi bwo kwakira ababigana.

Umushinga wo kuvugurura no kwagura ibitaro bya Ruhengeri uzatwara hafi miliyoni €100, ni ukuvuga hafi miliyari Frw 171.

Muri ayo mafaranga, 75% azatangwa n’Ikigo cy’Abafaransa gishinzwe iterambere (AFD).

Nyuma y’uko imirimo irangiye, ibitaro bizaba bifite ibitanda 550, bivuye ku bitanda 320 bifite ubu.

Bizagira kandi ibitanda 36 by’ishami ryita ku barwayi barembye cyane (ICU), ibyumba umunani byo kubagiramo, ndetse n’ishami ryo kuvura abantu hakoreshejwe ubuhanga bita rayon X bugezweho.

Ibitaro kandi bizashyirwamo imashini n’ikoranabuhanga rigezweho bifasha mu gusuzuma indwara, harimo MRI ndetse na CT Scan ifite ubushobozi bwo gufata amashusho mu bice 64 (64-slice CT scanner).

Hazubakwa kandi ishami ry’ababyeyi rizaba rifite ibitanda 220, harimo ibyumba cyangwa utwumba 40 tw’abana bavuka batagejeje igihe (incubators).

Iri shami rizafasha ibitaro kongera ubushobozi bwo kwakira no kwita ku babyeyi barenga 6,000 babyara buri mwaka mu bice bibituriye.

Umushinga wo kuvugurura ibi bitaro ugamije kunoza serivisi z’ubuvuzi no guhangana n’ubwiyongere bw’abaturage babigana.

Biteganyijwe ko abaturage bo mu gace bizajya biha serivisi bazagera kuri hafi miliyoni 3 mu mwaka wa 2040.

Mu gihe imirimo yo kuvugurura izaba ikomeje, zimwe muri serivisi z’ibitaro zizimurirwa by’agateganyo mu nyubako za Leta ziri hafi yabyo.

Izo nyubako ziri kuvugururwa no guhindurirwa imikoreshereze kugira ngo zibashe kwakiramo serivisi z’ibitaro mu gihe cyo kubaka no kuvugurura.

 Ifoto@Rwanda Housing Authority.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *