Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) cyatangaje ko ubukungu bw’u Rwanda bwazamutseho 9.4% mu gihembwe cya kabiri cya 2026, nubwo iki gihe cyaranzwe n’ingaruka z’umutekano muke n’amakimbirane ya geopolitiki mu Burasirazuba bwo Hagati.
NISR ivuga ko iri zamuka ryatewe ahanini n’ikorwa ry’ubwubatsi ryakomeje gukomera, bigatuma n’isoko ry’ibikoresho by’ubwubatsi bikorerwa mu Rwanda ryiyongera.
Muri icyo gihembwe, umusaruro mbumbe w’igihugu (GDP) ku biciro by’isoko wari ugeze kuri miliyari 7,174 Frw, uvuye kuri miliyari 5,799 Frw mu gihembwe cya kabiri cya 2025.
Mu musaruro mbumbe w’igihugu, serivisi zagize uruhare rwa 51%, inganda zigira 23%, ubuhinzi bugira 21%, mu gihe imisoro itaziguye ku bicuruzwa n’izindi serivisi yagize 5%.
Ubuhinzi
Ubuhinzi bwazamutseho 4%.
Umusaruro w’ibihingwa by’ibiribwa wiyongereyeho 5%.
Ariko ibihingwa ngengabukungu byagenewe cyane cyane koherezwa mu mahanga byagabanutseho 20%.
Iri gabanuka ryatewe ahanini n’uko umusaruro w’ikawa wagabanutseho 33%. Icyakora, iri gabanuka ryagabanyijwe n’ubwiyongere bw’umusaruro w’icyayi, wazamutseho 18%.
Inganda n’ubwubatsi
Urwego rw’inganda rwazamutseho 18%.
Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ibindi bikorwa by’ubucukuzi bwazamutseho 26%, mu gihe ibikorwa by’ubwubatsi byiyongereyeho 24%.
Ibikorwa by’inganda bitunganya ibicuruzwa nabyo byazamutseho 10%. Muri byo, gukora ibicuruzwa bikozwe mu byuma, imashini n’ibikoresho byazamutseho 51%.
Gukora ibikoresho bikomoka ku mabuye adafite ubutare byiyongereyeho 22%, mu gihe uruganda rw’imyenda, imyambaro n’ibikomoka ku ruhu rwazamutseho 13%.
Urwego rwa serivisi rwazamutseho 7%.
Ubucuruzi bwo gucuruza byinshi no gucuruza macye bwazamutseho 18%, naho serivisi z’ubwikorezi ziyongera ho 7%.
Mu zindi serivisi, amahoteli n’amaresitora byazamutseho 5%, serivisi z’ikoranabuhanga mu itumanaho n’amakuru ziyongera ho 29%, serivisi z’imari ziyongera ho 4%, serivisi z’ubuyobozi n’ubufasha ziyongera ho 9%, naho serivisi z’abanyamwuga ziyongera ho 9%.
NISR ivuga ko ibi byerekana ko ubukungu bw’u Rwanda bwakomeje kwihangana no kwaguka, nubwo hari ibibazo by’umutekano n’ubukungu ku rwego mpuzamahanga byashoboraga kugira ingaruka ku bikorwa by’ubucuruzi n’ishoramari.

