Abahanga mu bukungu n’ibarurishamibare, bavuga ko ubukungu ku rwego rw’igihugu bugomba kuzamukana no kwiyongera kw’urwego rw’imibereho myiza y’abaturage.
Mu gihembwe cya kabiri cya 2026( gitangira muri Mata kugeza muri Kanama,2026), umusaruro mbumbe ni miliyari 7.174 z’amafaranga y’u Rwanda, uvuye kuri miliyari 5.799 mu gihembwe cya kabiri cya 2025.
Serivisi zagize uruhare rwa 51% by’umusaruro mbumbe wose, ubuhinzi bugira uruhare rwa 21%, inganda zigira uruhare rwa 23% naho ibindi bisigaye bigira uruhare rwa 5%
Icyakora ibi bigomba kugendana no kubaho neza kw’imibereho myiza y’Abanyarwanda.
Minisitiri w’Imari n’igenamigambi Yusuf Murangwa mu kiganiro yahaye itangazamakuru yavuze ko basuzumye basanga n’ubuzima bw’Abanyarwanda bwarazamutse.
Abishingira ku ngingo y’uko abacuruzi ‘baranguza n’abadandaza’ batabura abaguzi.
Ndetse ngo imibare yerekana ko uru rwego muri iki gihe(2026) rwageze kuri 18%.
Ati: “Iyo urebye, ubona ko imibereho y’abaturage yazamutse. Imwe mu mibare nkunda kureba ni ivuga ku bacuruzi baranguza n’abadandaza. Kuba abantu babagurira bigaragaza ko hari icyo binjiza.”
N’ubwo ari uko Minisitiri Yusuf Murangwa abivuga, ku rundi ruhande hashize igihe bivugwa ko umusaruro w’ubuhinzi ( nibwo bukorwa na benshi) watubye kubera ubukana bw’izuba, hakiyongeraho n’umukamo watubye n’inyama zirabura kubera indwara yitwa ubuganga yafashe amatungo yo muri Nyagatare, Kirehe, Ngoma, Gicumbi n’ahandi.
Minisiteri y’imari n’igenamigambi ivuga ko iryo janisha ari rito kuko hifuzwa ko ubuhinzi buzamura umusaruro mbumbe w’igihugu.
Ubuso buhingwaho ibihingwa ngangurarugo buracyari buto kandi ahanini abahinzi ntibaritabira cyane gukoresha ifumbire mvaruganda, guhinga ku butaka buhujwe, byose bikagendana no kutabikora kinyamwuga.
Icyakora, hari gushyirwaho ingamba zo kureba uko inganda zikora ifumbire zakwiyongera.
Kugira ngo Leta ihangane n’ubuke bw’ibiribwa mu bihe bizaza, hari ibigega yubatse bwo guhumikamo ibinyampeke.
Ese babara bate umusaruro mbumbe?
Umuhanga mu bukungu Teddy Kaberuka yabwiye Taarifa Rwanda ko iyo bapima umusaruro mbumbe bafata ibyagejejwe ku isoko bakabipima, bakabigereranya n’umusaruro wabonetse mu bihe nk’ibyo mu mwaka ugezweho.
Ati: “Amata umuntu yakamye ariko ntayagurishe ahubwo akayinywera ntabarwa mu musaruro mbumbe.”
Avuga ko kugira ngo uwo musaruro ugaragare mu buzima bw’umuturage, bisaba ko uboneka ari mwinshi mu gihe kirekire.
Iyo bigenze bityo biba bigaragaza ko ubwo bukungu bugera ku baturage.
Kaberuka ati: ” Niba inganda zazamuye umusaruro biba bivuze ko zikorwamo n’abakozi benshi. Biba bivuze rero ko abaturage babyungukiramo.”
Ku rundi ruhande, ubuhinzi ntiburahaza abaturage kuko niba buzamuka kuri 4% kandi n’abaturage bakiyongera ku ijanisha nk’iryo biba bivuze ko nta kwihaza mu biribwa.
Kuba ibiciro ku isoko bimaze igihe bizamuka(hafi y’imyaka itatu), hakiyongeraho n’izamuka rinini ry’ibiciro ry’ibikomoka kuri petelori, byakomeje gutuma ubuzima buhenda.
Minisitiri w’Imari n’igenamigambi Yusuf Murangwa yabwiye Taarifa Rwanda ko ibibazo byo mu Burasirazuba bwo Hagati byagize ingaruka ku bukungu bw’u Rwanda ariko ngo rwabyitwayemo neza.
Ati: “Iyo urebye uko twabyitwayemo nk’igihugu ubona ko ari byiza ndetse ukabona ko iyo tudahura n’ibyo bibazo ubukungu bwari kuba bwiza kurushaho.”
Ku byerekeye uruhare diaspora y’u Rwanda yagize mu byinjiye mu musaruro mbumbe w’igihugu, Murangwa yavuze ko bazabisesengura neza bakamenya urwo ruhare, rukazatangazwa.

