Hari Ibyo Shema Fabrice Yumvikanye N’Ubushinjacyaha Butararegera

Umwanditsi wa Taarifa
5 Min Read
Shema Ngoga Fabrice. Ifoto@Kigali Today.

Mu rukiko kuri uyu wa Kane italiki 17, Nzeri(9) umushinjacyaha urega Shema Fabrice Ngonga yabwiye urukiko ko hari amasezerano y’ubwumvikane uruhande ariho rwagiranye  n’uregwa.

Ibi kandi byanemejwe na Me Christophe Niyomugabo wunganira Shema wavuze ko ayo masezerano yarangije gusinywa n’abarebwa nayo.

Nyuma yo kumva impande zombi, umucamanza yafashe umwanzuro wo gusubika urubanza, rukazasubukurwa tariki ya 23 Nzeri 2026.

Ayo masezerano ntiyigeze akomozwaho kuko ubushinjacyaha butarayaregera.

Ababuranyi bombi bari bari mu rukiko.

Italiki 11, Kanama(8) 2026 nibwo Shema Ngoga Fabrice yatawe muri yombi akurikiranyweho gutanga sheki itazigamiye z’ibihumbi 600 by’Amadolari (miliyoni 883,5 Frw) no kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.

Nyuma y’iminsi ibiri, habaye iburanisha ku ifungwa cyangwa ifungurwa ry’agateganyo, ubushinjacyaha buvuga ko dosiye burega uwo mugabo ishingiye ku masezerano afite agaciro k’asaga miliyoni 1 y’Amayero sosiyete ye yitwa Africa Medical Supplier Plc icuruza ibikoresho by’ubuvuzi yagiranye na ABZL International General Trading LLC.

Ayo masezerano yasinywe tariki ya 23 Mutarama(10 2024 ashingiye ku isoko ryatanzwe na Banki y’Isi ryo kohereza ibikoresho muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, sosiyete ya Shema ikaba yaragombaga kwishyura ABZL aya mafaranga bitarenze iminsi 60.

Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko sosiyete ya Shema itubahirije amasezerano, ahubwo ko yakomeje gusiragiza ABZL, yanga kwishyura, bigera aho yandikirwa ‘email’, abona gusezeranya ABZL ko azayishyura.

Itariki 5 Kanama(8) 2025, Shema yahaye sosiyete bagiranye amasezerano sheki itazigamiye bivugwa ko yariho $400,000 n’indi ya $200,000.

Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko banki yabwemereye ko sheki Shema yatanze zitazigamiye, kuko byagaragaye ko konti yanditseho itariho aya mafaranga ku  tariki ya 1-10 Kanama 2025, ahubwo ko hariho $ 1183.

Mu kwisobanura, Shema yavuze ko atemera ibyaha ashinjwa, agaragaza ko yagiranye amasezerano n’iyi sosiyete yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu isanzwe itanga serivisi z’ubufasha mu by’imari, kandi ko atari ubwa mbere bari bayagiranye.

Yasobanuye ko andi masezerano Africa Medical Supplier Plc yagiranye na ABZL mu bihe byashize kuva impande zombi zatangira gukorana mu 2017 yagenze neza, buri ruhande rwubahiriza inshingano nk’uko rwabisabwaga.

Shema yavuze ko kuri aya masezerano, muri Gicurasi(5) 2024; sosiyete ye yishyuye igice cya mbere cya $ 400,000 kuri konti ya ABZL, mu Ukuboza(12) 2024 yishyura andi  nkayo.

Yasobanuye ko nubwo Africa Medical Supplier yishyuye aya mafaranga ya kabiri, ABZL itayakiriye kuko banki yavuze ko konti yagombaga kwakira ifite ikibazo ku buryo itakwakira amafaranga.

Shema yabwiye urukiko ko ingingo ya gatandatu y’amasezerano ivuga ko mu gihe habaye ikibazo kuri konti, ABZL yasabwaga gutanga indi yoherezwaho amafaranga.

Yasobanuye ko habaye ikibazo ku banyamigabane ba ABZL, aho yasabwe gutanga indi konti, buri wese akurura yishyira.

Shema yavuze ko umwe mu banyamigabane, ari na we watanze ikirego, yafashe iyo sheki, ‘yongeraho’ amagambo ye, asaba ko yishyurwa kuri konti ya US Bank yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yongeraho tariki ya 5 Kanama(8) 2025.

Yagaragaje ko bitumvikana ko yakwandika sheki igomba kujya i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, ngo nyuma yisange muri Amerika.

Undi munyamategeko wa Shema witwa Me Sangano Yvès, yavuze ko kuba sheki zarateshejwe agaciro na banki abereye umukiliya tariki ya 16 Nyakanga(7) 2025, bikitwa ko yakoze icyaha tariki ya 5 Kanama 2025, byumvikana ko harimo ikibazo.

Yasobanuye ko sheki yahinduriwe aho yagombaga kwishyurirwa (muri UAE), ishyirwa muri US Bank tariki ya 25 Kamena 2025, ari na bwo yageze muri banki.

Yasobanuye ko bashyize muri sisitemu y’urukiko icyemezo cy’ubwishyu bwa $600,000 muri BK, n’inyandiko isaba Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) gutanga ubufasha kugira ngo ayo mafaranga agere kuri konti yoherejweho.

Umucamanza yavuze ko ikibazo kiri kuri sheki ebyiri zihuje nimero ariko iy’umwimerere (original) ikaba idafite itariki, kopi yayo ikagira itariki zishobora kuba iya 8 Kanama(8) 2025 cyangwa iya 5 Kanama(8) 2025.

Icyakora mu mwanzuro wo ku wa 02 Nzeri(9), Umucamanza mu Rukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge yari yavuze ko niba koko Shema yarabonaga ari ikibazo, yagombaga kurega kugira ngo uwakoze uburiganya akurikiranwe n’ubutabera.

Shema yajuririye icyemezo kimufunga by’agateganyo iminsi 30, ashimangira ko akwiye gukurikiranwa atari mu igororero.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *