Rwanda: Ishusho Y’Imibereho Y’Abana Mu myaka 40 Ishize

Umwanditsi wa Taarifa
2 Min Read

Mu myaka 40 ishize, u Rwanda rwateye intambwe igaragara mu guteza imbere imibereho no kurengera abana.

Imibare yo muri gahunda ‘Rwanda for Every Child’ igaragaza ko impfu z’abana bari munsi y’imyaka itanu zagabanutse, uburezi bw’abana bato buraguka, n’imibereho y’abana irushaho gukungahara.

Kuva mu 1992 kugeza ubu, impfu z’abana bari munsi y’imyaka itanu zagabanutseho hafi 80%, ziva ku bana 175.6 kuri 1,000 bavukaga, zigera kuri 36 kuri 1,000.

Ku bijyanye n’imirire, abana bagwingiye baragabanutse bagera kuri 27%, mu gihe mu 2000 bari 48%.

Gahunda y’Imbonezamikurire y’Abana Bato (ECD) na yo yagiye yaguka, umubare w’abana bayitabira urazamuka uva kuri 297,021 mu 2020 ugera kuri 1,165,384 mu 2025, ni ukuvuga ko wiyongereye hafi inshuro enye.

Ibi byajyanye no kongera amahirwe yo kubona uburezi bw’ibanze.

Imibare itangwa na UNICEF ivuga ko abana bitabira amashuri abanza ku gipimo cya 93% mu gihe mu mwaka wa 1992 bari 47.5%.

Serivisi z’ibanze na zo zarazamutse.

Abana bagerwaho n’amazi meza bageze kuri 68%, mu gihe abafite serivisi z’isuku bageze kuri 71%, bivuye kuri 51% na 54% mu 2014/15.

Mu kurengera abana, abarenga 90% bari barashyizwe mu bigo by’imfubyi kuva mu 2012 bamaze gusubizwa mu miryango yabo.

Imibare kandi igaragaza ko ubumuga bukomatanyije bw’abana bafite imyaka iri hagati ya 5 na 14 bwagabanutse bugera kuri 11.9%, buvuye kuri 25.3% mu 2016/17 na 44% mu 2010.

Nubwo hari intambwe imaze guterwa, gahunda ya Rwanda for Every Child igaragaza ko hakenewe gukomeza gushora imari mu burezi, ubuzima, imirire, amazi, isuku no kurengera abana.

Mu rubyiruko, imiryango 85 iyobowe n’urubyiruko yahujwe muri gahunda ya UNICEF na Minisiteri y’Urubyiruko, aho ibikorwa byayo bimaze kugera ku baturage barenga 400,000.

Hagati aho, hari gahunda ya RISE (RISE Rwanda – Resilience in Secondary Education) igamije gufasha urubyiruko rwavuye mu ishuri kongera kubona amahirwe yo kurangiza amashuri yisumbuye binyuze mu buryo bworoshye kandi bujyanye n’ikoranabuhanga.

Iteganya kugera ku rubyiruko miliyoni 1.1 rutari mu mashuri, rugafashwa kubona ubumenyi n’amahirwe yo kwiteza imbere binyuze mu kurusubiza ku ishuri cyangwa kurufasha guhanga imirimo.

Ifoto@UNICEF

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *