Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko ibitangazamakuru CNN, MS NOW na Politico bitagomba gukorera mu Biro bye. Avuga ko ibi binyamakuru bihora bihimba inkuru zitabayeho ngo bimusige icyasha.
Mu butumwa yashyize kuri Truth Social ku wa Gatanu, Trump yavuze ko ibyo bitangazamakuru “bihora byandika cyangwa bivuga ibihimbano n’ibinyoma” ku buyobozi bwe.
Ntabwo ariko yatanze ingero z’inkuru avuga ko ari ibinyoma.
Nyuma Trump yavuze ko ari “iryo tegeko ryo kubabuza ryoroshye cyane”, ariko ntiyasobanuye uburyo rizashyirwa mu bikorwa cyangwa niba abanyamakuru b’ibi bitangazamakuru bazabuzwa kwinjira muri Perezidansi ya Amerika.
CNN yahise yamagana iki cyemezo, ikavuga ko ari “igitero kinyuranyije n’amategeko ku burenganzira bw’itangazamakuru muri Amerika” ndetse hari abavuga ko ibyo bigo bizarega ubutegetsi bwa Trump mu rukiko rw’ikirenga.
Nyuma gato y’itangazwa ry’iki cyemezo, abanyamakuru ba CNN na Politico bari bakiri muri Perezidansi ya Amerika ndetse aba CNN ibyo bitangazwa bari bari kumwe na Visi Perezida JD Vance, ubwo yari mu rugendo muri Leta ya Iowa.
CNN yavuze ko izakomeza gushyigikira abanyamakuru bayo bakorera kwa Trump, yemeza kandi ko inkuru zabo zitangazwa mu buryo buboneye kandi bw’ukuri.
Iki kinyamakuru cyavuze ko Itegeko Nshinga rya Amerika riha abanyamakuru uburenganzira bwo gukora akazi kabo nta kwivanga cyangwa kubangamirwa na Leta.
CNN yavuze ko Trump aramutse ashyize mu bikorwa iryo tegeko, yaba yishe ubwo burenganzira.
Politico nayo yavuze ko izakomeza gutara no gutangaza amakuru ku buyobozi bwa Trump no ku buyobozi buzaza, ndetse ko izarwanirira uburenganzira bwayo buteganywa n’ivugururwa rya mbere ry’Itegeko Nshinga rya Amerika.
MS NOW, yahoze yitwa MSNBC, yo yanze kugira icyo ibivugaho.
Trump avuga ko ashobora no kubuza ibindi bitangazamakuru
Trump yavuze ko hari ibindi bitangazamakuru bishobora gukurikira CNN, MS NOW na Politico.
Abajijwe icyo yashakaga kuvuga, yavuze ko ibinyamakuru nka New York Times na Washington Post nabyo “bitangaza amakuru y’ibinyoma”.
Perezida w’ishyirahamwe ry’abanyamakuru bakorera mu Biro bye, Jacqui Heinrich, yavuze ko iri shyirahamwe rishyigikiye abanyamakuru “batoranyijwe kandi bizeweho gukora neza akazi kabo”.
Yavuze ko ikibazo kitareba gusa uburenganzira bw’abanyamakuru, ahubwo ko kireba n’uburenganzira bw’Abanyamerika bwo kubona amakuru yuzuye kandi yigenga ku bikorwa, politiki n’imyanzuro by’umukuru w’igihugu.
Trump nyuma yongeye kubazwa iby’iki cyemezo mu biro bye bya Oval Office.
Yavuze ko nta mpamvu imwe yihariye yabiteye, ahubwo ko ari umusaruro w’ibyo yavuze ko ari “inkuru nyinshi zakomeje gutangazwa mu myaka yashize.”
Ati: “Hari igihe wumva bikurenze!”
Yongeyeho ko hashobora kubaho n’ibindi bitangazamakuru bizongerwa kuri urwo rutonde, ariko ntiyigeze abivuga amazina.
Trump kandi yemeye ko iki cyemezo gishobora kujyanwa mu nkiko.
Umubano wa Trump n’itangazamakuru umaze igihe urimo amakimbirane.
Kuva Trump yongera gutorerwa kuyobora Amerika muri Mutarama(1) 2025, we n’abayobozi bo mu butegetsi bwe bakunze kutumvikana n’abanyamakuru.
Muri manda ye ya kabiri, Trump yanahinduye uburyo abanyamakuru bemererwa gukorera muri Perezidansi ya Amerika, aha umwanya munini abanyamakuru bigenga, abandika kuri interineti n’abandi bakora ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko ari uburyo bwo guha Abanyamerika ibitekerezo bitandukanye.
Muri Gashyantare(2), Ibiro bye yatangaje ko yari igiye kugenzura ubwe itsinda ry’abanyamakuru bemererwa gukurikira ibikorwa bya Perezida, inshingano zari zimaze imyaka irenga 100 zikorwa n’ishyirahamwe ry’abanyamakuru babikoreramo.
Muri uwo kwezi kandi, ubutegetsi bwa Trump bwabujije abanyamakuru n’abafotora ba Associated Press (AP) kugera ahantu hagenewe abanyamakuru bake, harimo Oval Office n’indege ya Perezida Air Force One.
AP yari yarakomeje gukoresha izina “Gulf of Mexico”, mu gihe ubutegetsi bwa Trump bwo bwari bwatangiye gukoresha “Gulf of America”.
AP yahise ijyana Leta mu nkiko, kandi urwo rubanza ruracyakomeje.
Trump amaze igihe kinini agirana impaka n’abanyamakuru mu biro bye, muri Air Force One no mu birori bya White House, aho akunda kuvuga ko ibyo batangaza ari “fake news” cyangwa akabita “abanyamakuru batagira ikinyabupfura”.
No muri manda ye ya mbere, yabujije umunyamakuru wa CNN Jim Acosta kwinjira muri White House.
CNN yahise ijyana Leta mu nkiko, maze uburenganzira bw’uwo munyamakuru bwo kongera kwinjira muri White House arabusubizwa.
Imiryango iharanira ubwisanzure bw’itangazamakuru iramagana Trump
Icyemezo cya Trump cyamaganywe n’imiryango ikomeye iharanira ubwisanzure bw’itangazamakuru muri Amerika.
Knight First Amendment Institute yo muri Columbia University yavuze ko inkiko nyinshi zamaze gufata imyanzuro ibangamira ibikorwa nk’ibyo Trump ashaka gukora.
Umuyobozi wayo, Jameel Jaffer, yavuze ko niba Trump agamije kwirukana ibyo bitangazamakuru mu itsinda ry’abanyamakuru bemererwa gukurikirana Perezida, bishobora kunyuranya n’Itegeko Nshinga, kuko Perezida adakwiye gukumira abanyamakuru abaziza uko batara cyangwa batangazamo amakuru.
Reporters Committee for Freedom of the Press, umuryango utanga ubufasha mu by’amategeko ku bitangazamakuru, nawo wavuze ko uteganya ko inkiko zishobora guhagarika icyo cyemezo, ukavuga ko kinyuranyije n’Itegeko Nshinga.
Umuyobozi wawo, Bruce Brown, yavuze ko Perezidansi ya Amerika imaze guha abanyamakuru bamwe uburenganzira bwo kuhakorera kandi ko idakwiye kubuza abandi kuhakorera kubera ko itishimiye uko batara amakuru.
Freedom of the Press Foundation nayo yavuze ko icyo cyemezo kinyuranyije n’amategeko, inavuga ko kwibasira abanyamakuru kwa Trump kumaze imyaka.
Trump amaze kujyana ibitangazamakuru mu nkiko
Trump amaze igihe akurikirana mu nkiko ibitangazamakuru bitandukanye byo muri Amerika no mu mahanga, birimo The Wall Street Journal, The New York Times na BBC.
Bimwe muri ibyo birego byatumye ibitangazamakuru byishyura amafaranga menshi mu rwego rwo kumvikana n’uwo baregana.
Urubanza Trump yaregeyemo BBC rwo ruracyakomeje.
Icyakora, ku bijyanye na CNN, MS NOW na Politico, ntibiramenyekana neza niba Trump azashyira mu bikorwa burundu ibyo yatangaje cyangwa niba inkiko zizabihagarika, kuko abanyamakuru b’ibi bitangazamakuru bari bagikomeje kugaragara muri White House nyuma y’itangazwa ry’icyemezo.

