Trump Yavuze Ko Amerika Ishobora ‘Kurimbura’ Iran

Umwanditsi wa Taarifa
2 Min Read

Donald Trump, yavuze ko igihugu cye gishobora gufata icyemezo gikomeye ku Iran, birimo icyo yavuze ko ari “kurimbura” Repubulika ya Kisilamu.

Perezida wa Amerika avuga ko ubu bwazaba uburyo bwa nyuma bw’amahitamo ya Amerika niba Iran ikomeje kwinangira ngo ntiyemere ibyo isabwa mu biganiro na Amerika.

Yavuze ko Amerika itazemera ko Iran itunga intwaro za kirimbuzi.

Trump yabivugiye mu ijambo yagejeje ku bayobozi b’ibihugu bitabiriye Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye iri kuba ku nshuro ya 81, aho yavuze ko afite amahitamo abiri ku kibazo cya Iran.

Ati: “Mfite icyemezo gikomeye ngomba gufata. Ese hazabaho amasezerano na Iran azayemerera kongera kwiyubaka, ikaba igihugu gikomeye kurusha uko cyahoze, cyangwa nzarimbura Repubulika ya Kisilamu kandi nkabikora vuba?”

Yakomeje avuga ko ashaka ko Iran itazigera igira intwaro za kirimbuzi, avuga ko iki ari ikibazo gikomeye Amerika igomba guhangana na cyo.

Trump yanongeyeho kandi ko ashobora kugirana amasezerano na Iran nyuma y’amatora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko ateganyijwe mu Gushyingo, avuga ko abayobozi ba Iran bashobora kuba bategereje kureba uko ishyaka rye rizitwara muri ayo matora.

Ati: “Nizera ko tuzagirana amasezerano nyuma y’amatora, kuko nta mpamvu yumvikana yatuma batabikora.”

Iri jambo rije mu gihe amakimbirane hagati ya Amerika na Iran akomeje kuba kimwe mu bibazo by’ingenzi biri ku murongo w’ibiganiro mu Nteko Rusange ya UN.

Trump yanavuze ku bikorwa bya Amerika mu bindi bice by’isi, ndetse agaruka ku biganiro by’amahoro ku ntambara yo muri Gaza.

Ku rundi ruhande, Iran iteganya ko Perezida wayo, Masoud Pezeshkian, ageza ijambo ku Nteko Rusange ya Loni ku wa Gatatu.

Trump yavuze ko ashobora no kugirana na we ibiganiro, nubwo nta nama yemejwe hagati yabo yari yatangazwa.

Ubu Amerika na Iran bikomeje kurebana ay’ingwe ku kibazo cy’intwaro za kirimbuzi, mu gihe abayobozi b’ibihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati bitegura kugirana ibiganiro na Trump mu nama zo ku ruhande zikorwa n’abitabiriye Inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *