I Kigali hagiye gusinyirwa amasezerano y’ubufatanye mu bukungu.
Abahagarariye urwego rw’abikorera mu Rwanda na bagenzi babo bo muri Pakistan nibo bagiye kuganira uko buri gihugu cyagirira ikindi akamaro.
Incamake y’ubukungu bwa Pakistan.
Iki gihugu gifite ubukungu bunini kuko umusarurombumbe wacyo wari miliyari $407.3 muri 2025.
Ituwe n’abaturage hafi miliyoni 255.2 muri 2025.
N’aho ubaze umusaruro w’umuturage ku giti cye usanga ari hafi $1,596 muri 2025.
Icyakora ubukungu bw’iki gihugu bwazamutseho 3.7% muri 2025, nk’uko Banki y’Isi ibigaragaza.
Serivisi ni zo zigize igice kinini cy’ubukungu kuko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025 zari zihariye hafi 58.4%.
Ubuhinzi bugize hafi 23% ya GDP, bukaba ingenzi ku mirimo n’ibiribwa.
Inganda za Pakistan zigize hafi 20% ya GDP kandi Pakistan yinjiza amafaranga menshi ava mu mahanga binyuze mu kohereza yo imyenda n’ibindi bicuruzwa, serivisi, ndetse n’amafaranga yoherezwa n’abakozi bari mu mahanga.
Ayo mafaranga bita ‘Remittances’ yanganaga na 9.9% ya GDP mu 2025.
Pakistan ni imwe mu bukungu bunini muri Aziya y’Epfo, cyane cyane kubera abaturage benshi, ubuhinzi, inganda, serivisi n’ubucuruzi.
Ariko ifite ibibazo birimo umwenda munini, icyuho cy’ubucuruzi n’ishoramari riri hasi, ibintu Banki y’Isi ivuga ko bikomeza kubangamira umuvuduko w’iterambere.
Hagati aho, iki gihugu kiri muri bike ku isi bitunze intwaro za kirimbuzi.
Ni nayo mpamvu yashyizwe mu buhuza bwa Amerika na Iran mu ntambara imaze amezi arindwi.

