Umushinga wo kuhira imyaka wa Giseke, ufite agaciro ka miliyoni $ 47(hafi miliyari 70 Frw) watangijwe mu Karere ka Gisagara, akazubakwamo urugomero ruzabika metero kibe miliyoni 6.5 z’amazi, rukazafasha kuhira hegitari zigera ku 3,000.
Uyu mushinga watangijwe ku wa 23 Nzeri 2026 mu muhango wanitabiriwe na Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Telésphore Ndabamenye, uzafasha mu guteza imbere ubuhinzi binyuze mu kongera amazi yuhira imyaka, bityo abahinzi bakagabanya kwishingikiriza ku mvura yonyine.
Mu bikorwa biteganyijwe harimo kubaka urugomero ruzajya rubika metero kibe miliyoni 6.5 z’amazi.
Hazanubakwa imiyoboro ifite uburebure bwa kilometero 48.8, izifashishwa mu kugeza amazi ku butaka bugera kuri hegitari 3,000, byose bikazakorwa ku nkunga ya Guverinoma y’u Bushinwa.
Biteganyijwe ko uzongera umusaruro w’ubuhinzi, ugafasha mu kwihaza mu biribwa ndetse ukazamura amafaranga abahinzi bakura mu bikorwa byabo.
U Rwanda rushaka kongera ubutaka buhirwa
Guverinoma y’u Rwanda ifite intego yo kugeza ubutaka bwuhirwa ku buso bwa hegitari 132,961 bitarenze 2029.
Kugeza ubu, ubutaka bwamaze gutegurirwa kuhirwa bugeze kuri hegitari 37,273 z’ibishanga, 10,159 na 27,791 z’imusozi.
Muri rusange, hamaze kugaragazwa ko hakenewe kuhirwa hegitari 610,595 ariko izirenga 417,000 ntiziratunganywa.
Muri izo hegitari zitaratunganywa harimo 123,164 z’ibishanga, 280,351 zo ku misozi ndetse na 89,535 zishobora kuhirwa hifashishijwe ikoranabuhanga ryo kuhira ku buso buto.
U Rwanda kandi rukeneye kubika nibura metero kibe miliyoni 693.7 z’amazi bitarenze 2034 kugira ngo rushobore kwizigamira amazi azakerwa mu kuhira imyaka mu gihe imvura yatinda kugwa.

