Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, na mugenzi we w’u Bushinwa, Xi Jinping, barahurira i Washington mu biganiro byibanda ku bucuruzi, ubwenge buhangano (AI), intambara ya Iran n’umutekano wa Taiwan.
Ibiganiro by’aba bayobozi biteganyijwe kuri uyu wa Kane mu gihe umubano wa Washington na Beijing ukomeje kuba uruvange rw’ubufatanye n’ipiganwa mu bukungu n’ikoranabuhanga.
Kimwe mu bibazo biri imbere mu biganirwaho ni uburyo ibihugu byombi byakoresha neza ubwenge buhangano binyuze mu kububyaza umusaruro ariko nta hangana rikomeye ribujemo.
Trump yavuze ko iyo ngingo izaba ingingo ikomeye mu biganiro, ariko avuga ko atiteze ko impande zombi zihindura cyane imyanya zisanzwe zifite kuri iri koranabuhanga.
Amerika kandi irashaka ko u Bushinwa bukoresha umubano bugirana na Iran kugira ngo bugire uruhare mu gushaka uko intambara imaze amezi hafi arindwi ishyamiranije Tehran na Washington yahosha.
Ku rundi ruhande, Xi Jinping ashaka ko Amerika ihagarika burundu kugurisha intwaro kuri Taiwan, kimwe n’uko Beijing ishaka ko Washington yoroshya zimwe mu mbogamizi yashyize ku ikoranabuhanga rigezweho, cyane cyane ibyuma bikomeye bikoreshwa mu ikoranabuhanga rya AI.
Ubucuruzi nabwo buribandwaho
Ubucuruzi ni indi ngingo ikomeye yitezwe mu biganiro by’aba bayobozi.
Ku wa Gatatu italiki 23, Nzeri(9) 2026, Amerika n’u Bushinwa byemeranyije kongera amezi abiri igihe cy’amasezerano yari agamije guturisha amakimbirane y’ubucuruzi hagati yabyo, yari ateganyijwe kurangira ku wa 10 Ugushyingo(11) 2026.
Ibyo bibaye mu gihe ibihugu byombi bikomeje kutumvikana ku misoro, ikoranabuhanga n’ibicuruzwa bimwe na bimwe.
Nubwo impande zombi zagiye zigabanya ingamba zishobora kongera intambara y’ubucuruzi, haracyari ibibazo bikomeye bitarakemuka.
Jimmy GATETE
TAARIFA.RW

