Kamonyi: Umwana Yishe Murumuna We By’Impanuka

Umwanditsi wa Taarifa
1 Min Read
Uwo mwana yari uwo muri Nyamiyaga ya Kamonyi.

Mu Murenge wa Nyamiyaga mu Karere ka Kamonyi haravugwa urupfu rw’umwana w’imyaka irindwi wishe murumuna we amukubise majagu. Ababibonye bavuga ko abo bana barimo bakina kandi ko ntawari washyamiranye n’undi.

Mu Mudugudu wa Rugarama, Akagari ka Kidahwe niho ibyo byago byabereye, ababibonye bakemeza ko byaturutse ku mpanuka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uwo Murenge Mwizerwa Rafiki yabwiye UMUSEKE ati: “Ni impanuka yabaye kuko amakuru twahawe yemeza ko barimo bakina.”

Biba, ababyeyi b’abo bana bari bagiye kwahira ubwatsi bw’amatungo.

Ubyobozi bwahise butabara, buza gufata mu mugongo umuryango w’abo bana kandi hakorwe n’irindi perereza kuri ibyo.

Abanyamategeko bavuga ko umwaka w’imyaka irindwi nta buryozwacyaha akorerwa, ngo abe yakurikiranwa n’amategeko ku cyaha runaka.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *