Umuhanzi Harmonize yaciwe amande ya miliyoni 5 z’amashilingi ya Tanzania, ahwanye n’amafaranga arenga miliyoni Frw 2 F ndetse ahagarikwa mu bikorwa by’ubuhanzi kubera amashusho y’indirimbo ye yitwa ‘Kudos’.
Iki cyemezo cyafashwe n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubuhanzi muri Tanzania (BASATA) ku wa 23 Nzeri 2026, nyuma yo gusanga amashusho y’iyo ndirimbo atubahirije amahame y’imyitwarire n’umuco w’Abanya-Tanzania.
BASATA yategetse Harmonize gukura amashusho ya ‘Kudos’ ku mbuga nkoranyambaga ze, ndetse akishyura amande ya miliyoni 5 z’amashilingi mu gihe kitarenze iminsi 14 uhereye ku itariki yafatiweho icyemezo.
Urwego rwavuze ko Harmonize yashinjwaga gukwirakwiza amashusho y’indirimbo atubahiriza umuco w’Abanya-Tanzania, ndetse ko ashobora gusuzuguza abareba cyangwa abumva ibihangano bye.
Uretse amande, Harmonize yanabujijwe gukora ibikorwa by’ubuhanzi mu buryo ubwo ari bwo bwose kuva ku itariki icyemezo cyafatiweho kugeza igihe azaba yujuje ibyo yasabwe na BASATA.
BASATA kandi yavuze ko kugeza igihe icyemezo cyafatwaga, itari yakira ibisobanuro cyangwa ubwiregure bwa Harmonize ku byo yashinjwaga.
Iki cyemezo nticyarebaga Harmonize gusa, kuko n’umuyobozi w’amashusho ya ‘Kudos’, Kennedy David Sanga, yafatiwe ibihano bisa n’iby’umuhanzi.
Sanga yasabwe gukura ayo mashusho ku mbuga nkoranyambaga, kwishyura amande ya miliyoni 5 z’amashilingi mu minsi 14, ndetse ahagarika ibikorwa by’ubuhanzi kugeza igihe azaba yujuje ibisabwa.
Nandy na we yaciwe amande
BASATA kandi yafatiye ibihano umuhanzi Nandy, nyuma y’imyambarire ye mu gitaramo cyasozaga Miss Universe Tanzania 2026 cyabereye i Dar es Salaam.
Nandy yemeye ikosa, akura amashusho y’ibyo bikorwa ku mbuga nkoranyambaga ndetse yishyura miliyoni 3 z’amashilingi ya Tanzania. Nyuma y’ibi, yemerewe gukomeza ibikorwa by’ubuhanzi ariko akazakomeza gukurikiranwa.

Ikigo Millen Privé & Co. Lifestyle Limited cyateguye Miss Universe Tanzania, na cyo cyaciwe miliyoni 3 z’amashilingi ndetse gihabwa umuburo ukomeye.

