By’umwihariko muri Huye, hari abasore bakangukiye gukora nyuma y’uko Leta iciye inzoga bise ibyuma zari zarabazahaje. Mu ntangiriro za Kanama(8) 2026 nibwo Guverinoma yatangaje ko inzoga zitujuje ubuziranenge kandi zakorewe mu nganda ziciwe mu gihugu.
Abazinywa -n’abandi bababonaga- bari barazise ‘ibyuma’ kubera ubukana zagiraga mu gutuma uwazinyoye atakaza ibilo, akananuka bigasa n’aho zamubaze zikamumaraho inyama.
Zari zikozwe muri alukolo nyinshi bita ‘méthanol’ k’uburyo yageraga kuri 47% by’ibindi byose bigize iyo nzoga, kandi ikaba mu icupa rito, bivuze ko yashiragamo vuba ariko igasiga mu muntu umusemburo ukaze cyane.
Aho ziciriwe, abazinywaga bavuga ko baruhutse ingorane zabatezaga zirimo urugomo rwabakururiraga gukubita no gukomeretsa nabyo bijyanirana no gufungwa cyangwa se nabo bagakubitwa.
Kuzinywa bwacaga umubiri intege, umusore ntiyigirire akamaro cyangwa ngo akagirire abo babana; haba mu iwabo cyangwa aho aba yitunze.
Abo mu Karere ka Huye baherutse kubwira Imvaho Nshya ko basigaye babyuka bajya gushaka imirimo kandi bakayikorana imbaduko.

Nsabimana Claver ati: “Njyewe narabyukaga nkabanza kunyura ku kabari ngafata icyuma nkanywa. Kubera ko nabaga nkinyoye ntariye muri icyo gitondo, ubwo cyahitaga kijya mu mutwe, ibyo kujya gushaka ikiraka bikaba birangiriye aho.”
Gukora byabaga birangiriye aho, akibanda k’ukunywa, bigakurikirwa no kwanduranya no gusahinda.
Yemeza ko uwazinyoye, ahora azirarikiye ngo yongere asubire mu buryo yiyumvaga mu masaha y’ubusinzi bwe kandi aho niho zihera zimubata.
Ati: “Wagira ngo ziriya nzoga zabagamo n’uburozi kuko uwanyoye icyuma atagira ubwenge bwo kujya gushaka imibereho, ahubwo n’utwo yari afite atugura icyuma.”
Ibyo bitera umubiri we kuzahara kuko bituma atakaza ubushake busanzwe bwo kurya, akananuka kandi hagati aho alukolo iba yonona buhoro buhoro umwijima, impyiko, ubwonko, umutima n’ibihaha.
Izi ni inyama z’umubiri w’umuntu z’ingenzi kurusha izindi afite, bityo kuzihata umusemburo bikaba bizangiza kandi kuzazigarura mu buryo zari zisanzwe zikora, birahenda bikanafata igihe kirekire.
Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Kamana André, yabwiye Imvaho Nshya ko mu gihe gito izi nzoga zimaze ziciwe, hari icyo byazamuye mu mibereho y’abaturage bazinywaga.

Ati: “Mu gitondo wanyuraga ku tubari hirya no hino ugasanga hari abantu basinze kandi ari mu gihe cy’amasaha y’akazi. Ubu iyo uhanyuze usanga nta bantu bahicaye, bivuze ko baba bagiye mu mirimo ngo batere imbere.”
Akomeza avuga ko uretse iterambere ry’imibereho, umutekano nawo usigaye wifashe neza ndetse n’ibyaha byagabanyutse.
Umuvugizi wa Polisi Assistant Commissioner of Police( ACP) Boniface Rutikanga yigeze kubwira itangazamakuru ko ibyaha byo gukubita no gukomeretsa byagabanuwe n’uko izo nzoga zaciwe.
Yabishingiraga ku mibare yari yakusanyijwe mu minsi 15 yakurikiye icibwa ryazo, avuga ko ibyo ari umusaruro mwiza w’izo ngamba.
Yaburiye abakizibitse mu ngo zabo, munsi y’igitanda n’ahandi ko ibyiza ari ukuzerekana bakazimena.
Imibare yatangajwe na Minisiteri y’ubuzima nyuma gato y’uko izo nzoga zicibwa yavugaga ko mu mezi atandatu ya mbere y’umwaka wa 2026 zagize uruhare mu rupfu rw’abantu 50, abandi 100 barahuma mu gihe hari abagera ku bihumbi icumi na kimwe bafite ubuzima bwazahajwe nazo mu buryo bakeneye kwitabwaho ngo bazakire.
Inkubiri yo guhagarika izo nzoga yasize inganda zirenga 100 zazikoreraga hirya no hino mu Rwanda zifunzwe, bamwe mu baziyoboraga nabo barafungwa, bafunganwa n’abayobozi bakuru mu bigo bishinzwe ubuziranenge( Rwanda FDA, na Rwanda Standards Board).
U Rwanda kandi rwaciye ku isoko ryarwo inzoga nk’izo zakorerwaga mu bihugu bya EAC birimo Tanzania, Kenya na Uganda.
Mu kiganiro yahaye abanyamakuru nyuma y’ibi, Perezida Paul Kagame yavuze ko igihombo abantu bavuga ko cyatewe no guhagarika inganda kuko zasoraga, kidakwiye guhabwa agaciro ukigereranyije n’igihombo igihugu kigira iyo abaturage bacyo bazahajwe n’inzoga n’ibiyobyabwenge.


