Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yagereranyije ibirego by’uko igihugu cye gikora Jenoside muri Gaza n’ikinyoma cyo muri iki kinyejana. Muri UN yavuze kandi ko Qatar ifitanye imikoranire na Hamas.
Netanyahu yavuze ko Israel ihanganye n’intambara zitandukanye, zirimo n’iyo yise iy’amakuru, akemeza ko hari ibihugu bikwirakwiza ibyo yise ibinyoma ku bikorwa bya gisirikare bya Israel.
Ubwo yavugaga kuri ibi birego bya Jenoside, Netanyahu yavuze ko Israel yatanze inkingo z’imbasa ku baturage ba Gaza ndetse ikemerera ko ibiribwa bigera muri ako gace.
Aho yagize ati: “Ni ubuhe butegetsi bwa Jenoside butanga inkingo z’imbasa ku baturage b’aho burwana?”
Netanyahu yanashinje Leta ya Qatar gutera inkunga ibikorwa byo kwamamaza ibitekerezo birwanya Israel, avuga ko icyo gihugu cyagize uruhare mu gutera inkunga ibitangazamakuru birimo Al Jazeera mu gusiga icyasha igihugu cye
Netanyahu yanashinje kandi Perezida wa Türkiye, Recep Tayyip Erdoğan, gukwirakwiza ubutumwa burwanya Israel no kwakira abayobozi ba Hamas.
Usibye Erdoğan, Netanyahu yananenze Zohran Mamdani, watorewe kuyobora Umujyi wa New York, amushinja kuba hafi y’abantu avuga ko bashyigikira Hamas.
Mamdani na we amaze igihe anenga ibikorwa bya Israel muri Gaza.
Ku kibazo cya Iran, Netanyahu yavuze ko igihe cyo guhindura ubutegetsi bwa Iran kizagera aho kikigera, ngo “ni ikibazo cy’igihe gusa”.
Iri jambo rye rije mu gihe intambara yo muri Gaza n’umwuka mubi hagati ya Israel na Iran bikomeje kuba bimwe mu bibazo by’ingenzi byiganje mu biganiro mpuzamahanga.
Mu gihe Netanyahu yavugaga, abahagarariye ibihugu byinshi bavuye mu cyumba cy’inama, abandi bakomeza kumutega amatwi.
Reuters yatangaje ko uku kuva mu cyumba kw’abadipolomate kwagaragaje ukutumvikana gukomeje ku bikorwa bya Israel muri Gaza.
Jimmy GATETE
TAARIFA.RW

