U Rwanda Rugiye Kuyobora Ibihugu Bikennye

Umwanditsi wa Taarifa
2 Min Read
Nduhungirehe ubwo yagezaga ijambo ku bandi mu nama u Rwanda rwatorewemo. Ifoto@MINAFFET.

U Rwanda rwahawe inshingano zo kuyobora Umuryango w’Ibihugu biri mu Nzira y’Amajyambere bita G77 n’u Bushinwa mu 2027, ruvuga ko ruzibanda ku guteza imbere ubufatanye no kurengera inyungu z’ibihugu biwugize.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko u Rwanda rwiteguye gusohoza izi nshingano, abivugira mu nama ya 50 y’Abaminisitiri b’ibihugu bigize uyu muryango.

Nduhungirehe yashimiye Perezida wa G77 n’itsinda ry’ibihugu bya Afurika kubera icyizere byagiriye u Rwanda, biruha inshingano zo kuyobora uyu muryango mu mwaka utaha.

Yavuze ko u Rwanda rusanzwe rushyigikira intego za G77, cyane cyane izijyanye no guteza imbere ubufatanye hagati y’ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.

Ati: “Mu bufatanye bwaranze uyu muryango, ndabasezeranya ko Guverinoma y’u Rwanda izasohoza inshingano n’uruhare rwayo mu bunyangamugayo, ishema n’icyubahiro bijyanye n’icyizere rwagiriwe n’ibihugu bigize G77 n’u Bushinwa.”

Minisitiri Nduhungirehe yanagaragaje ko nubwo isi ikomeje guhura n’ibibazo, u Rwanda ruzakorana bya hafi n’ibihugu bigize uyu muryango, Umunyamabanga Mukuru wa G77 n’abafatanyabikorwa bawo kugira ngo intego zawo zigerweho.

Yashimiye kandi Uruguay( ni igihugu cyo muri Amerika y’Amajyepfo, umurwa mukuru ni Montevideo) yayoboye G77 mu 2026, avuga ko yayoboye uyu muryango mu gihe ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere byari bihanganye n’ibibazo bikomeye, ariko hakaba haratewe intambwe mu biganiro bigamije guteza imbere ubufatanye mpuzamahanga mu bukungu.

G77 ni iki?

Ibihugu bigize uyu muryango birenga 130.

G77 cyangwa Group of 77 ni ihuriro mpuzamahanga ry’ibihugu biri mu nzira y’amajyambere rishinzwe guharanira guteza imbere inyungu zabyo mu bukungu, kongera ubushobozi bwabyo bwo kwegera no gushyikirana n’amahanga mu rwego rw’Umuryango w’Abibumbye (UN).

Ryashinzwe ku wa 15 Kamena(6) 1964 n’ibihugu 77 mu nama ya UNCTAD (United Nations Conference on Trade and Development).

Nubwo umubare w’ibihugu byari bigize iri huriro wazamutse ukagera ku bihugu 134, izina rya mbere ryaragumyeho kubera agaciro karyo mu mateka yo kubaho k’uwo muryango.

Iri huriro rikomeza gukorana bya hafi n’u Bushinwa. Nubwo u Bushinwa butajya bugaragara nka munyamuryango wuzuye waryo, butanga inkunga z’amafaranga na politiki, bityo bigatuma uwo muryango witwa “G77 n’u Bushinwa.”

Jimmy GATETE

TAARIFA.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *