Abantu 14 barimo Abajenerali babiri bakoraga mu butabera bwa gisirikare bwa DRC bapfiriye mu mpanuka y’indege ya gisirikare yabereye mu Burengerazuba bw’iki gihugu.
Iyi mpanuka yabaye ku wa Gatanu, ubwo iyi ndege yavaga mu mujyi wa Kikwit, mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba, yerekeza mu murwa mukuru, Kinshasa.
Amakuru yatangajwe n’igisirikare avuga ko indege yagize ikibazo cya tekiniki, igerageza kugwa mu gace ka Kenge, mu Ntara ya Kwango, bitanga ikora impanuka, abari bayirimo bose barimo abandi bagenzi n’abapilote bose bahasiga ubuzima.
Mu bahitanywe n’iyi mpanuka harimo Lieutenant General Mutombo Katalayi Tiende, wari ukuriye urukiko rwa gisirikare na Lieutenant General Bakumi Likulia, wari umugenzuzi mukuru w’ingabo za DRC.
Umuvugizi w’igisirikare cya RDC, Major General Efomi Ekenge, yatangaje ko abandi bantu 12 bari kumwe n’abo bajenerali na bo bapfuye.
Ati: “Uretse abo ba jenerali babiri, abandi bantu 12 bari mu itsinda ryari kumwe na bo n’abakozi b’indege na bo bahitanywe n’iyi mpanuka.”
Umuyobozi wungirije w’Intara ya Kwango, Remy Saki Bokinda, yabwiye televiziyo na radio bya Leta [RTNC] ko indege yaguye ahantu hatari ikibuga cy’indege, igonga inzu zari aho.
Yongeyeho ko imibiri yangijwe bikomeye n’umuriro ku buryo kumenya ba nyirayo byari bigoye, mu gihe umurambo w’umupilote wabonetse hanze y’indege.
Ubuyobozi bw’igisirikare cya Kinshasa bwatangaje ko iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane icyateye iyi mpanuka nkuko Tryphon Kin-Kiey Mulumba, uyobora Akanama k’ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe iby’indege za gisivili muri DRC yabyemeje.
Icyateye iyo mpanuka ntikiramenyekana kugeza ubu, kuko iperereza rigikomeje.
Indege zo muri iki gihugu zikunze kugira ibibazo bya tekiniki bizikururira ibibazo zigakora impanuka zikomeye.
Jimmy GATETE
TAARIFA.RW

