Hashize imyaka myinshi, abantu batagishishikazwa no gusoma kubera ibyo bareba kuri tereviziyo no kuri interineti. Mu mwaka wa 1990, Jane Healy mu gitabo kitwa Endangered Minds yanditse ko hari igihe abantu bazacika k’ugusoma.
Abamwumvise icyo gihe bavuze ko ibyo ari ugukabya, ariko muri iki gihe ibyo yavuze biragaragara kandi biri henshi ku isi.
Abarimu n’ababyeyi bibonera ko abana batagishishikazwa no gusoma kubera ko batwawe ahanini no kureba videwo cyangwa se gusomera ku byuma by’ikoranabuhanga.
Icyakora ni ngombwa kumenyereza abana ko gusoma ari intambwe nziza yo kuzamenya uko ibibera mu isi bihagaze, uko wakwirinda akaga kayirimo no kumenya imibanire y’abantu hagati yabo, hagati yabo n’ibibakikije n’andi makuru y’ingenzi kuri bo.
Iyo umuntu ari gusoma bituma ubwonko bwe bwiyumvisha neza ibintu, akamenya uko yakwirinda cyangwa akavana mu kaga.
Iyo usoma inkuru ushobora kwiyumvisha amajwi y’abarimo bavugwa, uko bameze n’uko inkuru yagenze.
Umwanditsi atanga ibisobanuro by’ingenzi, umusomyi akiyongereramo ibisigaye.
Akandi kamaro ku gusoma cyane cyane ku bana ni uko gusoma bitoza umwana imico myiza.
Iyo abana bakunda gusoma, bituma bagira ubushobozi bwo gutekereza ku kibazo no kugishakira igisubizo.
Nanone gusoma bifasha abana kudahuzagurika kuko iyo basoma kenshi bibatoza imico itandukanye, urugero nko kwihangana, kwifata no kugira impuhwe.
Hari abashakashatsi bemeza ko iyo abana basoma inkuru bitonze kandi bakayitekerezaho, bibafasha gutekereza ku bavugwa muri iyo nkuru, bakiyumvisha uko bari bameze kandi bakishyira mu mwanya wabo.
Ibyo ni na byo bifasha abana mu buzima bwabo bwa buri munsi kandi bigatuma bagirira impuhwe bagenzi babo.
Gusoma kandi bituma umwana atekereza neza.
Umuntu usoma abyitondeye, asoma gahoro gahoro byaba ngombwa agasubiramo kugira ngo yiyumvishe icyo umwanditsi yashaka kuvuga. Iyo abigenje atyo bimufasha kwibuka ibyo yasomye kandi bikamugirira umumaro.
Ahanini ahantu gusoma bitandukaniye no kureba videwo ni uko iyo ureba videwo ubwonko butabona uburyo bwo gusesengura ibyo umuntu areba.
Videwo akenshi ntiziha ubwonko uburyo bwo kwita kubyo umuntu abona kuko amashusho aba aza yisukiranya cyane.
Nubwo videwo na firimi na byo bifite umumaro, abana bashobora kuzabura ibintu by’ingenzi niba batajya babona umwanya wo gusoma.
Ikinyamakuru Nimukanguke! kigira ababyeyi inama yo gutangira kujya basomera abana babo ibitabo bakiri bato.
Ndetse ngo niyo umwana yaba akiri mu nda ya Nyina, aba ashobora kumva- mu buryo runaka- ijwi ry’umuntu uri kumusomera inkuru.
Indi nama ni uko mu rugo hatagomba kubura ibitabo. Iyo ibitabo byiza bihari, abana barabisoma. Ibyiza ni uko washaka ibitabo bigendanye n’ikigero cy’abana, abakiri bato cyane bakaba bafite ibirimo ibishushanyo kuko bikurura amatsiko yabo.
Ibitabo bigomba kuba hafi y’aho abana barara ukabasaba kujya babisoma mbere yo gusinzira.
Ku bemera Bibiliya, hari aho ivuga ko iyo utoje umwana inzira akwiriye gucamo, arinda asaza atarayivamo( Imigani 22:6).
Umwanzi wa mbere wo gusoma ni interineti na televiziyo.
Abana benshi bo mu bihugu bikize bamara igihe bareba filimi z’urudaca kandi ahanini zirimo urugomo, ubusambanyi, ubutekamutwe n’ibindi bitabubaka.
Abahanga bavuga ko amashusho atuma ubwonko bunebwa, naho inyuguti zikabutera gukomera, bugatyara.
Mu buzima, kumenya iby’ingenzi kurusha ibindi ni ihame ryiza cyane.
Kubera ko abana biga binyuze mu kwigana, ni ngombwa ko ababyeyi bababera urugero rwo gukunda gusoma.
Nibakubona uri gusoma, bazaza bakwegere ngo barebe ibyo urimo hanyuma uzahita uboneraho uburyo bwo kubasomera bityo ube utangiye kubibakundisha.
Uzihanganire ibibazo bazakubaza kuko hari ubwo uzananirwa kubisubiza bitewe n’uko biba bikomeye.
Ubuse umwana akubajije impamvu inyenyeri zo mu ijuru zidahanuka ngo zigwe ku isi wamusubiza ngo iki?
Mu byo ukora byose, ujye ushyira mu gaciro wirinde kwitega ibidashoboka, urugero ni uko abana bawe bose batazakunda gusoma cyangwa ntibabikunde kimwe.
Icyakora imihati ushyiraho izatuma hari abazakunda gusoma.
Igitabo gicapye nicya eregitoronike ni ikihe wahitiramo umwana?
Abakiri bato benshi bahitamo gusomera ku bikoresho bya eregitoronike.
Umwanditsi witwa Dr. Jean M. Twenge yaranditse ati: “Abantu bakuze bakoresha ibikoresho bya eregitoronike, gusoma bakoresheje ibitabo bicapye birabagora.”
Nta gushidikanya ko gusoma ukoresheje igikoresho cya eregitoronike bifite akamaro. Umusore witwa John ufite imyaka 20, yaravuze ati: “Ikigo nigagaho bakoreshaga ibitabo byo mu bikoresho bya eregitoronike. Kubikoreramo ubushakashatsi birihuta kuko uhita ubona icyo wifuza.”
Nanone muri ibyo bikoresho haba harimo ibintu bitandukanye byorohereza abantu gusoma.
Urugero, umusomyi ashobora gukanda ahantu akabona ibisobanuro by’ijambo, ibya videwo, amajwi n’ibindi bisobanuro bifitanye isano n’iryo jambo.
Ariko se byaba bisobanura ko gusoma ibitabo bicapye bitagifite agaciro?
Abantu benshi bahitamo gukoresha impapuro zicapye igihe bakora ubushakashatsi.
Kimwe mu bintu byiza byo gusoma amapaji acapye ni uko bitarangaza.
Abasomera mu bikoresho bya eregitoronike bazi neza ko ubutumwa bwa WhatsApp, amatangazo yamamaza n’ibindi, biri mu bituma badakomeza gushishikarira gusoma.
Igitabo Be the Parent, Please cyaravuze kiti: “Abahanga benshi bagaragaje ko abantu basoma bakoresheje ibitabo bicapye, barushaho gusobanukirwa neza ibyo basomye kurusha abasomera ku gikoresho cya eregitoronike.”
Abantu bakoresha igikoresho cya eregitoronike, iyo basoma babikora bihitira, nta mwanya bafata ngo batekereze ku byo basoma.
Ikibazo ni uko gusoma wihitira “byamaze kuba akamenyero” kandi iyo bikozwe n’abakuze, abana nabo barabitora, bakabigira ibyabo!
Inama itangwa ni uko atari byiza gukoresha uburyo bumwe gusa, kuko yaba igitabo gicapye cyangwa igikoresho cya eregitoronike byose bifite akamaro.
Rwose bimwe mu bikoresho bya eregitoronike biba birimo ibintu bidufasha gusobanukirwa ibyo dusoma.
Ubwo rero, jya ushyira mu gaciro mu gihe uganira n’abana bawe ku byiza n’ibibi byo gusoma ukoresheje uburyo runaka. Nanone jya uzirikana ko buri mwana yihariye.
Gusoma ukoresheje inyandiko icapye bifasha abantu kwibuka ibyo basomye kurusha uwabikoreye ku nyandiko yo kuri écran.
Mu kinyamakuru kitwa Scientific American, umwanditsi witwa Ferris Jabr yagereranyije gusoma ukoresheje ibitabo bicapye no gusoma ukoresheje igikoresho cya eregitoronike, avuga ko “ibyo bikoresho binaniza ubwenge . . . kandi bituma umuntu atibuka ibyo yasomye.”
Urugero, iyo usoma ukoresheje igitabo gicapye bigufasha kwibuka ibyo wasomye kandi ugasa n’ureba ipaji wabisomyeho.
Ushingiye kuri ibyo byose se, ni uwuhe mwanzuro ufashe mu gushishikariza abana gusoma?

