Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, afite impamvu zo kwizera ko ari umukandida ukomeye mu guhatanira kuyobora uyu muryango muri manda ya gatatu, nubwo umwanzuro wa nyuma uzafatwa n’Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bigize OIF.
Mushikiwabo yabivuze mu kiganiro yagiranye na France 24, aho yabajijwe niba yizeye ko ibihugu bifite ijambo rikomeye muri Francophonie, birimo u Bufaransa na Canada, bizamutora cyangwa bikaguma ku mwanya wo kutagira uwo bishyigikira.
Uyu wahoze ari umudipolomate mukuru w’u Rwanda yavuze ko atazi imyanzuro iri mu biganiro by’ibanga hagati y’ibihugu bigize OIF, ariko ko amaze kuganira n’ibihugu byinshi kandi ko afite impamvu zo kwizera ko hari abamushyigikiye.
Ati: “Birumvikana ko hari ibihugu bifite ijambo rikomeye muri Francophonie, urugero nk’u Bufaransa na Canada. Niba bazantora cyangwa niba bazaguma ku mwanya wo kutagira uwo bashyigikira, wenda mwabibabaza ubwabo. Njye ntabwo ndi mu mabanga y’ibihugu bigize uyu muryango. Ariko maze kuganira n’ibihugu byinshi bigize uyu muryango kandi mfite ubufasha bwinshi. Navuga ko ntuje, mfite umutima utuje.”
Mushikiwabo kandi yanongeyeho ko yemeye kwitabira uburyo bushya bwo kumva abakandida bahatanira kuyobora OIF ibyo basobanuye bikaba ari byo biherwaho babatora kuruta uko mbere Abakuru b’ibihugu ari bo batoraga, avuga ko ari ubwa mbere bikorwa muri uyu muryango kandi ko abona ari intambwe nziza ku mikorere yawo.
Yongeye kugaragaza ko adashidikanya ku bunararibonye afite ndetse n’ubushobozi bwe bwo guhatanira iyi manda, ariko ashimangira ko amahitamo ya nyuma atari mu maboko ye.
Ati :“Nemeye kwitabira iki gikorwa cyo kumva abakandida, nk’uko mubivuze, kitari gisanzwe kibaho. Ni ikintu cyiza cyane ku muryango wa Francophonie. Mfite impamvu zituma ntekereza ko ndi umukandida ukomeye, ariko umwanzuro uzafatirwa i Phnom Penh n’Abakuru b’ibihugu, ari bo bazahitamo.”
Mushikiwabo ayobora OIF kuva muri Mutarama 2019, nyuma yo gutorerwa bwa mbere mu 2018, ndetse yongera gutorerwa manda ya kabiri mu 2022.
Kuri iyi nshuro, abakandida bane ni bo bashaka kuyobora OIF muri manda ya 2027–2030, barimo Mushikiwabo.
Abandi ni Juliana Amato Lumumba uhagarariye Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.
Coumba Bâ umukandida ukomoka muri Mauritania.
Na Dacian Cioloș yahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Romania ndetse akaba yarabaye Komiseri w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.
Umuyobozi mushya wa OIF azatorwa n’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma mu nama izabera i Phnom Penh muri Cambodia ku wa 16 Ugushyingo 2026.
Jimmy GATETE
TAARIFA.RW

