Trump Yahakanye Iby’Uko Yahaye Agahenge Irani

Umwanditsi wa Taarifa
3 Min Read

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yahakanye amakuru yari yatangajwe avuga ko ubuyobozi bwe bwaba bwarasezeranyije Irani koroherezwa ibihano by’ubukungu ndetse no kubona amafaranga yayo yafunzwe mu mahanga.

Trump yavuze ko ayo makuru ari “ibihuha”, ashimangira ko nta kintu nk’icyo yahaye Irani.

Ku rundi ruhande, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araghchi, yavuze ko Iran na Amerika byongeye kugirana ibiganiro bitaziguye, aho Qatar yabaye umuhuza mu biganiro byabereye i New York.

Kuri iyo ngingo, Tehran itegereje igisubizo cya Washington bitarenze ku wa Kabiri, tariki ya 29 Nzeri 2026, nk’uko Araghchi yabitangaje.

Ibi biganiro bibaye mu gihe amakimbirane hagati ya Washington na Tehran akomeje kuba ingorabahizi, cyane cyane ku bijyanye na gahunda ya kirimbuzi ya Iran, ibihano by’ubukungu ndetse n’umutekano w’Umuhora wa Hormuz, unyuramo igice kinini cy’ubucuruzi bw’ingufu ku isi.

Netanyahu yasuye UAE

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), Sheikh Mohamed bin Zayed Al Nahyan, yakiriye Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, i Abu Dhabi mu mpera z’icyumweru gishize.

Aya makuru yari yabanje kuba ibanga, kugeza ubwo asesekaye mu itangazamakuru.

UAE yemeje ku mugaragaro ko aba bayobozi bombi bahuye, bavuga ko baganiriye ku mubano hagati ya UAE na Israel ndetse n’uburyo wakongera gutezwa imbere.

Uru ruzinduko rwabaye mu gihe Israel iri mu bihe bikomeye bya politiki imbere mu gihugu, ndetse hasigaye hafi ukwezi ngo habe amatora y’Abadepite bayo, ateganyijwe mu Ukwakira, 2026.

Indi ngingo ivugwa mu Burasirazuba bwo Hagati ni ingendo hagati ya Iraq na Irani zongeye gutangira.

Iraqi Airways ikaba yongeye gutangira ingendo z’indege hagati y’umujyi mutagatifu wa Najaf muri Iraq n’ibibuga by’indege byo muri Irani.

Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’ibikorwa by’ubuhuza byakozwe na Guverinoma ya Iraq ndetse n’igitutu cy’abamaganye ihagarikwa ry’izo ndege.

Reuters yatangaje ko Amerika yateganyaga gutanga uburenganzira bwihariye bwo gukomeza izo ndege, mu rwego rwo koroshya ingendo hagati ya Iraq na Irani.

Najaf ni ahantu h’ingenzi cyane ku Basilamu b’Abashiya, bityo ingendo ziva muri Iran zijya muri uyu mujyi zikaba zifite akamaro gakomeye ku bakora ingendo mu bukerarugendo bushingiye ku idini.

Abahuti bakomeje intambara ma Yemen

Ingabo za Leta ya Yemen zivuga ko zakomeje ibikorwa bya gisirikare bigamije kurwanya Abahuti (Houthis), umutwe ufite ibirindiro mu majyaruguru no mu bice byinshi by’igihugu.

Mu makuru yatanzwe n’umutwe w’ingabo za Leta muri Kanama, wavuze ko wakoze ibikorwa bya gisirikare 81 mu masaha 24 yonyine, bigamije kurandura ibirindiro n’abarwanyi b’Abahuti.

Nubwo imibare y’ibitero birenga 350 mu masaha 24 yavuzwe mu nyandiko, Al Jazeera dukesha ayo ivuga ko idashoboye gusuzuma ishingiro ryayo.

Imirwano yongeye gukaza umurego muri Yemen muri Nzeri, ituma abaturage barenga 125,000 bahunga ingo zabo, ndetse bamwe bahungira muri Djibouti banyuze ku Nyanja Itukura.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *