Dr.Bajinya Yasabwe Miliyoni Frw 195 Ngo Arekurwe 

Umwanditsi wa Taarifa
3 Min Read

Urukiko rwo mu Bwongereza rwashyizeho ingwate ya Miliyoni Frw 195 angana na £100,000, kugira ngo Dr Vincent Brown wiyise Vincent Bajinya, arekurwe by’agateganyo mu rubanza akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Bajinya, ufite imyaka 65, azakomeza gufungwa kugeza igihe azaba yishyuye iyi ngwate.

Niwe muntu wa mbere mu Bwongereza ushinjwe ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ku wa Mbere, mu rukiko rwa Old Bailey i Londres, umucamanza Mark Lucraft KC yemeye ko arekurwa by’agateganyo, ariko amushyiriraho ibisabwa bikomeye kurusha ibyari byarasabwe mbere.

Ingwate nshya yikubye inshuro enye iyari yashyizweho n’urukiko mbere, ingana na £25,000.

Ubushinjacyaha bw’u Bwongereza bushinja Bajinya kugira uruhare mu kwica Abatutsi, gutegeka abandi kubica cyangwa kubashishikariza kubikora nubwo we ahakana ibyo aregwa.

Mu bantu batandatu bivugwa ko yagize uruhare mu mu rupfu rwabo, bishwe hagati ya tariki ya 6 na 13 Mata 1994, harimo batatu bo mu rugo rumwe, umushoferi wa tagisi, umugore n’umwana we w’umuhungu.

Abo ni Dominique Mukurarinda, Immaculée Mukankusi, Gerasi Rurangirwa, Léandre Mbogoye, Charlotte Kamaguja na Olivier Tuyishime.

Ibyo aregwa byakurikiye iperereza ryakozwe n’inzego z’u Bwongereza mu gihe cy’imyaka irindwi.

Mu bindi birego byagarutsweho mu manza zabanje, Bajinya yashinjwaga kugira uruhare mu bikorwa by’Interahamwe i Kigali, birimo ibyo kuri za bariyeri no gutanga amabwiriza ajyanye n’ubwicanyi.

Nk’uko Taarifa yari yabitangaje mu nkuru yari yakoze kuri uru rubanza, Bajinya ni umuganga wize ubuvuzi mu Rwanda mu myaka ya za 1980.

Yakoze kwa muganga i Kigali, harimo no mu bitaro bya King Faisal, nyuma aza kuyobora Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Abaturage n’Iterambere ry’Umuryango (ONAPO).

Yimukiye mu Bwongereza n’umuryango we mu 2000. Nyuma yakoreye umuryango Praxis ufasha impunzi n’abahuye n’iyicarubozo, anaba mu itsinda rigira Leta y’u Bwongereza inama ku bibazo by’abaforomo b’impunzi.

Mu gihe yemerewe kurekurwa by’agateganyo, agomba gutanga pasiporo n’izindi nyandiko zimuranga, kutaka ibyangombwa byo kujya mu mahanga, kubahiriza amasaha yo kuba mu rugo rwe i Londres no kujya kuri polisi buri munsi.

Azanakurikiranwa hifashishijwe ikoranabuhanga nkuko BBC yabitangaje.

Bajinya ategerejwe kongera kwitaba urukiko rwa Old Bailey ku wa 9 Ukwakira 2026.

Ifoto: Bajinja

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *