Imirwano hagati ya AFC/M23, FARDC n’imitwe ya Wazalendo yahitanye abaturage ituma abandi batari bake bahunga.
Mu bapfuye harimo abana b’abagore kandi amakuru atangwa na sosiyete sivile yo muri aka gace ivuga ko hari za drones zakoshejwe muri ibyo bitero.
Imirwano imaze iminsi ine hagati y’umutwe wa AFC/M23, ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’imitwe ya Wazalendo yasize yangije byinshi mu bice bitandukanye by’i Masisi, muri Kivu y’Amajyaruguru.
Mu itangazo ryasohowe ku wa Mbere tariki ya 28 Nzeri(9), umuryango uharanira inyungu z’abaturage wa Forces vives de Masisi wavuze ko hari abaturage benshi bishwe cyangwa bagakomereka, abandi bagahunga imidugudu yabo.
Uyu muryango wavuze ko bamwe mu baturage bishwe n’ibitero by’indege zitagira abapilote (drones) zitwarwamo ibisasu, mu gihe abandi umunani bakomerekejwe n’amasasu yanyagizwaga ahabonetse hose.
Télesphore Mithondeke, ukora muri sosiyete sivile muri Masisi, yasabye ko hakorwa iperereza kugira ngo hamenyekane ababigizemo uruhare, anasaba impande zose ziri mu mirwano kubahiriza amategeko mpuzamahanga arengera abasivili mu gihe cy’intambara.
Mithondeke yavuze ko mu gace ka Kaleta-Bitoyi, ahitwa Ufamandu II, igitero cya drone cyahitanye umugore n’umwana.
Yavuze kandi ko imirwano yabaye ku wa Gatandatu no ku Cyumweru ku musozi wa Kikonda, hafi ya Nyabiondo, yakomerekeje abagore babiri barasiwe mu Mudugudu wa Kahutu kandi umwe muri bo yari atwite.
Mithondeke kandi yavuze ko imirwano yabereye i Burungu ahitwa Bashali, yahitanye abaturage umunani.
Iyi mirwano yanahungabanyije ibikorwa by’amashuri mu bice bitandukanye bya Masisi.
Sosiyete sivile ivuga ko abaturage benshi bamaze kuva mu byabo bahunga imirwano, mu gihe ubuzima bw’abaturage bukomeje kuzamba.
Kugeza ku wa Kabiri tariki ya 29 Nzeri, umutekano wari ukiri mubi mu bice bitandukanye bya Masisi na Walikale, nyuma y’ibitero bya drones byabaye ku wa Mbere.
I Botoyi, muri Masisi, amakuru aturuka mu baturage avuga ko nibura abantu bane bishwe, undi umwe arakomereka bikomeye.
Muri Pinga, muri Walikale, haravugwa ishuri ryasenyutse hafi y’ikibuga cy’indege cyaho.
Radio Okapi ivuga ko ubwo yatangazaga iyi nkuru, ubuyobozi bw’ingabo za DRC bwari butaragira icyo buvuga ku makuru yatanzwe na sosiyete sivile.

