Ikigo OpenAI Cyahagaritse Ikoranabuhanga Rishya Kubera Umutekano

Umwanditsi wa Taarifa
6 Min Read

Ikigo OpenAI cyatangaje ko cyasubitse ikoranabuhanga rishya y’ubwenge buhangano, GPT-6.1 Astra, kubera impungenge z’umutekano.

Ryari rigenewe gukora imirimo imwe n’imwe irimo gushakisha amakuru kuri interineti no gukoresha porogaramu.

Saachi Jain uyobora ishami rishinzwe umutekano wa sisitemu muri OpenAI, yavuze ko iyi model “itarageze ku rwego” rw’umutekano sosiyete yari yiteze.

Ku wa Kabiri, OpenAI yanatangaje amakuru mashya ku bintu byabaye muri Kamena, ariko bikamenyekana ku mugaragaro mu cyumweru gishize.

Muri ibyo harimo ko bumwe mu buhanga bwa OpenAI bwageze ku mbuga na sisitemu za Guverinoma ya Australia nta burenganzira zibifitiye.

Ibi bibazo, hamwe n’ibindi bikorwa bisa na byo byakozwe n’ibigo bikomeye by’ikoranabuhanga, byakajije impaka ku byerekeye ingaruka zishobora guterwa na AI.

Abayobozi bakomeye mu rwego rwa AI, barimo Umuyobozi Mukuru wa OpenAI, Sam Altman, na Dario Amodei uyobora Anthropic, basabye uru rwego kugabanya umuvuduko wo guteza imbere ubwo bwenge kubera impungenge z’umutekano wayo.

Icyemezo cya OpenAI, cyatangajwe bwa mbere n’ikinyamakuru Wall Street Journal kandi ni gake cyane ku kigo gikomeye cya AI ko guhagarika gusohora ikoranabuhanga rishya kubera impungenge z’umutekano.

Jain yavuze ko GPT-6.1 Astra itari yujuje ibisabwa mu bijyanye no kuguma mu mbibi z’ububasha yahawe, kubahiriza uburenganzira bwo kugera kuri sisitemu, ndetse no gusobanurira umukoresha neza ibikorwa yakoze.

Ati: “Turashaka ko iterambere rya model zacu rigira umutekano, yaba zikiri imbere muri sosiyete cyangwa zamaze gushyikirizwa abazazikoresha. Ariko iyo tuzishyiriye abazikoresha, dushyiraho urwego rwo hejuru cyane rw’umutekano no kubahiriza amahame.”

Model ya GPT-6.1 Astra, yari imwe mu zikomeye za OpenAI kandi yashyizwe ahagaragara muri Nzeri, 2026.

Yibanda ku gukemura ibibazo bikomeye no gukora imirimo imwe n’imwe mu buryo bwigenga.

OpenAI yavuze ko iyi model yaturutse ku myaka myinshi y’ubushakashatsi n’ishoramari rinini.

Hagati aho abayobozi ba OpenAI barakora inama ngarukamwaka y’abakora porogaramu, izwi nka DevDay, i San Francisco kuri uyu wa Kabiri.

Byitezwe ko yaza gutangarizwamo udushya dutandukanye.

Kugeza ubu ntiharamenyekana niba hari indi verisiyo ya Astra izatangazwa.

Ubwenge buhangano bwaseseye muri sisitemu za Guverinoma ya Australia

Mu cyumweru gishize, Minisitiri w’Intebe wa Australia, Anthony Albanese, yatangaje ko AI ya OpenAI yinjiye mu buryo butemewe muri sisitemu za Guverinoma ya Australia muri Kamena.

Impuguke zavuze ko iki gikorwa gishobora kuba ari cyo cya mbere kizwi ku isi aho AI yinjiye muri sisitemu za Guverinoma muri ubwo buryo.

Albanese yanenze OpenAI kuba yaramenyesheje Guverinoma ya Australia ikoresheje aderesi ya email rusange, aho kuvugana mu buryo butaziguye n’abayobozi bireba.

OpenAI yasabye imbabazi ku byabaye, ivuga ko “yari ikwiye gucunga neza igikorwa cyo gutanga ibisobanuro ku byabaye.”

Sosiyete yavuze ko mu bigo byangijwe cyangwa byagezweho n’ibi bikorwa harimo Services Australia, NSW Bureau of Crime Statistics and Research, Victorian Department of Health ndetse na Australian Institute of Health and Welfare.

OpenAI yavuze ko yatangiye iperereza ikimara kumenya ibyabaye hagati muri Kanama, hanyuma imenyesha ibigo byagizweho ingaruka hagati ya tariki ya 10 na 24 Nzeri.

Iyi sosiyete yavuze ko yari igamije kubanza kurangiza iperereza kugira ngo ibigo byagizwe ingaruka bihabwe amakuru arambuye.

Icyakora, yemeye ko yari ikwiye gutanga vuba amakuru yabonetse kandi igakomeza guha abayobozi ba Australia amakuru y’uko iperereza ryagendaga.

OpenAI yavuze kandi ko izashyiraho uburyo bufatika bwo gufasha abakozi b’iterambere rya AI na za Guverinoma kumenya no gutangaza ku gihe ibibazo bikomeye byatewe na AI mu gihe kiri imbere.

Ikindi ni uko yavuze ko izatanga amafaranga yo kongera umutekano w’ikoranabuhanga, igatanga ubufasha bwihariye ku bigo byagizweho ingaruka, ndetse igashyiraho itsinda rishinzwe gucunga ingaruka ziterwa na AI.

OpenAI kandi yavuze ko umwe mu bayobozi bakuru bayo azajya muri Australia kwitabira inteko yihariye yiga ku bibazo bya AI, ku itariki ya 6 Ukwakira.

Impaka ku igenzurwa ry’ubwo bwenge

Umuyobozi Mukuru wa Nvidia, Jensen Huang, yakunze kudashyigikira cyane ibyifuzo byo kongera amategeko agenga AI.

Yavuze kenshi ko ibibazo bituruka kuri AI zishobora kwikoresha ubwazo ari ikibazo cy’ubuhanga mu ikoranabuhanga kandi ko gishobora gukemurwa n’abahanga.

Nvidia yemeye kugura Hugging Face ku gaciro ka miliyari $12.9 mu ntangiriro z’uku kwezi.

Ku wa Mbere, Papa Leo XIV, wari mu ruzinduko mu Bufaransa, yavuze ko ikibazo cy’ikoranabuhanga rya AI “gikwiye gufatanwa uburemere”, anagaragaza ko adahuje ibitekerezo na Huang ku bijyanye n’amategeko agenga AI.

Papa yavuze ko yasomye ko Umuyobozi Mukuru wa Nvidia yigeze kuvuga ko hashobora kubaho uburyo bwo gushyira imipaka y’umutekano (guardrails) kuri zimwe muri AI.

Ati: “Ariko ni na we uvuga ko hatagomba kubaho imipaka cyangwa amategeko ya Guverinoma.”

Papa Leo yavuze ko iki ari ikibazo gikwiye kuganirwaho mu buryo bwagutse, nyuma yo kuburira kenshi ku ngaruka zo “gutakaza ubumuntu kubera imashini.”

BBC yavuze ko yagerageje kuvugana na Nvidia kugira ngo itange ibisobanuro kuri ibyo bitekerezo ntibyayikundira.

Kuri uyu wa Kabiri muri Amerika, Perezida Donald Trump na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Mike Johnson, barakira abayobozi b’ibigo by’ikoranabuhanga bibere muri Perezidansi ya Amerika, bakaza kuganira ku mategeko n’amabwiriza agenga ubwenge buhangano.

Trump yakunze gusuzugura impungenge ku ngaruka za AI, avuga ko ari “ibihuha”.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *