Rwanda: Abagana ‘Salons de Coiffure’ Barikanga Igituntu

Umwanditsi wa Taarifa
5 Min Read
Impungenge zo kwandurira indwara muri salon de coiffure ni nyinshi.

Haba muri Kigali n’ahandi mu mijyi yo mu Rwanda hari abagana aho batunganyiriza umusatsi (salons de coiffure) bavuga ko kuba abogoshi babogosha bahagaze inyuma yabo batambaye udupfukamunwa bishyira ubuzima bwabo mu kaga.

Ni akaga ko kwandura indwara zandurira mu myanya y’ubuhumekero zirimo igituntu, ibicurane cyangwa inkorora isanzwe.

Izo mpungenge zituma abo bantu basaba inzego zishinzwe ubuzima kuziga kuri izo mpungenge, bakareba uko abogoshi bajya basuzumwa izo ndwara byibura buri mezi atatu.

Kuzirikana ko indwara ya COVID-19 nayo yanduriraga mu myanya y’ubuhumekero byatuma hafatwa ingamba hakiri kare.

Ubusanzwe inkorora ikekwaho kuba igituntu ari uko imaze ibyumweru bibiri kandi ikaba ya nkorora ifite akayi kandi idacika.

Mukanzaramba wo muri Kimisagara avuga ko aho iki kibazo gikomerera ari uko n’abana nabo bagana izo salons.

Ati: “Bisanzwe bizwi ko ubudahangarwa bw’abana buba budakomeye. Urumva ko umwogoshi ufite uburwayi nk’ubwo yatwangiriza abana.”

Avuga ko kuba abana bazahazwa n’ibicurane, bivuze ko baramutse barwaye indwara ikomeye nk’igituntu ‘yasya itanzitse.’

Abahanga mu buzima bavuga ko umuntu wakuze arya nabi cyangwa akagira undi muze mu buzima bwe aba afite ibyago byinshi byo gufatwa n’igituntu.

Abogosha babivuga ho iki?

Manzi wogoshera muri Kimisagara avuga ko igihe amaze yogosha, ntawe uramusaba kwisuzumisha indwara zandurira mu myanya y’ubuhumekero cyangwa izifata uruhu.

Byiringiro Ismaël  nawe wogoshera muri Kimisanga ahitwa ku Ntaraga avuga ko kwisuzumisha izo ndwara ntawe arumva wabikoze cyangwa ngo abisabwe.

Icyakora asanga biramutse bibaye itegeko, yabyitabira.

Avuga ko biramutse bivugiwe mu muganda cyangwa mu nteko z’abaturage ziterana buri wa Kabiri byakwitabirwa.

Ati: “Ushobora kugira impungenge ko urwaye igituntu ariko nanone uzigira cyane ari uko umaze ibyumweru bibiri ukorora nk’uko kwa muganga bajya babitugiramo inama. Ibicurane ushobora kubyanduza umukiliya ariko nanone kimwe n’abandi, n’umugoshi ugomba kwambara agapfukamunwa mu gihe ubirwaye.”

Avuga ko kwisuzimisha indwara bigoye kuko umwogoshi ku giti cye atapfa kubyibwiriza cyangwa ngo abyiyishyurire ndetse ngo n’abakoresha ntibapfa kwibwiriza kubikora kuko bifite ikiguzi.

Uyu mwogoshi akomeza avuga ko iyo umukiliya ari we urwaye bigoye ko umwogoshi amenya ko arwaye.

Bimenyekana gusa ari uko uwo murwayi akoroye cyane.

Ati: “Biragoye ko wamenya ko umukiliya urwaye. Ariko iyo ubonye akorora cyane ushobora kubikeka.”

Avuga ko ahanini abakiliya birinda kubwira abogoshi ko bababangamiye, gusa ngo ntibiba bivuze ko babyishimiye byanze bikunze.

Hari n’abogoshi banywa itabi kandi ryo ntiryihisha.

Ibyo byose bituma abakiliya babanza guhitamo ababogosha, bakareba aho babona ko hasirimutse.

Urugero ni urwa Mukiza Junior usanzwe ucuruza imyenda mu isoko rya Kimisagara ati: “Iyo ngiye kwiyogoshesha, mba niteze ko ahantu hateguwe neza kandi hari isuku. Iyo mbona umwogoshi akorora cyane cyangwa asa n’ufite ikibazo cy’ubuhumekero, bishobora gutuma ngira impungenge zo kwandura, simpajye.”

Undi mukiliya utashatse ko dutangaza amazina ye utwara moto, avuga ko nubwo atari ngombwa ko umuntu ahita atekereza ko buri nkorora ari igituntu, hakwiye kubaho kwirinda no gufata ingamba.

Ati: “Ntabwo ushobora kumenya indwara umuntu afite umurebeye inyuma. Ariko iyo umuntu akorora cyane aba akwiye kwambara udupfukamunwa, amadirishya y’aho bogoshora, akaba afunguye n’inzugi bikaba uko. Gusa ikibazo ni uko hari ubwo imvura yaba iri kugwa!”

Umuhati wo kuvugana n’ishami rishinzwe kurwanya igituntu mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima, RBC, ntiwagize icyo utanga kuko nta gisubizo twahawe.

Imibare, ku rundi ruhande, igaragaza ko mu mwaka wa 2024, igipimo cy’abandura igituntu mu Rwanda cyari hafi abantu  62 ku bantu 100.000, kivuye ku bantu 238/100.000 mu mwaka wa 2000.

RBC ivuga ko iki ari cyo gipimo cyo hasi mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba.

Abapfa bazize igituntu waragabanutse kuko mu mwaka wa 2000 wavuye ku bantu 77 ku bantu 100.000 ugera kuri 3.4 kuri 100.000 mu mwaka wa 2024.

Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2024/2025, imibare yerekanye ko mu Rwanda hari abarwayi 8.196 b’igituntu muri bo 48 bari bafite igituntu kidahangarwa n’imiti irimo uwitwa rifampicin cyangwa imiti myinshi (RR/MDR-TB).

Ikindi u Rwanda rushimirwa ni uko kuvura igituntu bigenda neza kuko biri ku  90% by’abarwayi b’igituntu gisanzwe bavuwe muri uwo mwaka barangije neza imiti yabo.

Muri ibi byose kandi, abajyanama b’ubuzima bafite uruhare runini, Minisanté ivuga ko bagize uruhare mu gushishikariza abantu bakorora kwitabira kwisuzumisha, abagera kuri 27.2% by’abarwayi bose babikoze ari bo babibagiriyemo inama.

Ikindi ni uko imiti y’igituntu itangirwa ubuntu.

Jean d’Amour TUYISHIMIRE Claver

TAARIFA.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *