Amakuru agezweho ku byerekeye amatora y’abagize Inteko ishinga amategeko ya Amerika agaragaza ko Abademukarate bagize intsinzi ikomeye, cyane cyane mu matora ya Sena.
Muri Sena, Abademukarate batsinze imyanya myinshi yahoze ifitwe n’Abarepubulike, bituma bigarurira ubwiganze muri Sena.
Mu Nteko Ishinga Amategeko ihagarariye abaturage, Abademukarate naho batsinze nyuma yo kwegukana imyanya myinshi yari isanzwe ifitwe n’Abarepubulike.
Ku byerekeye ba Guverineri, Abademukarate batsinze zikomeye muri Texas, Ohio, Georgia na Iowa, nk’uko raporo za AP zibigaragaza.
Ibyo bivuze ko Abarepubulike bari basanzwe bagenzura imitwe yombi ya Kongere batakaje ubwo bwiganze muri Sena.
Ni izihe ntara zagaragayemo impinduka zikomeye?
Hari intara zari zifitwe n’Abarepubulike ubu ziri kuyoborwa n’Abademukarate.
Texas
Abademukarate batsindiye imyanya ikomeye muri iyi Ntara, barimo James Talarico watsinze mu matora ya Sena.
Gina Hinojosa na we yegukanye umwanya wa Guverineri, aba umugore wa mbere w’Umulatina kuri uwo mwanya muri Texas.
Kansas
Adam Hamilton yatsinze Roger Marshall wari usanzwe ari Senateri w’Abarepubulike.
Ni intsinzi idasanzwe kuko Abademukarate bari bamaze igihe kinini batabona umwanya wa Sena muri Kansas.
South Carolina
Abademukarate begukanye umwanya wa Sena wari usanzwe ufitwe n’Abarepubulike.
Ohio
Sherrod Brown yatsinze mu matora ya Sena, mu gihe Abademukarate banagize intsinzi mu rwego rwa Guverineri.
Iowa
Josh Turek yatsinze Ashley Hinson mu matora ya Sena, naho Rob Sand atsinda mu matora ya Guverineri.
Amatora yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ahuza Abademukarate (Democrats) n’Abarepubulike (Republicans) ni ingenzi cyane kuko agena ishyaka rigira ijambo rikomeye mu Nteko Ishinga Amategeko, bityo bikagira ingaruka ku miyoborere ya Perezida Donald Trump no ku byemezo bya politiki, ubukungu n’ububanyi n’amahanga bya Amerika.
Aya ni amatora yo hagati muri manda ya Perezida (Midterm Elections), akaba atandukanye n’amatora ya Perezida, kuko aba hagati muri manda y’imyaka ine.
Ni ibihe byatumye Abademukarate bagira intsinzi?
Abasesenguzi n’ibyavuye mu bushakashatsi bwakozwe ku batoye bagaragaza ko hari impamvu zatuma Abarepubulike batindwa harimo n’uko abaturage batishimiye ko ubuzima babayeho buhenze.
Iki ni kimwe mu bibazo byari ku isonga mu mpungenge z’Abanyamerika. Ibiciro by’ibiribwa, lisansi, inzu zo guturamo n’ubuvuzi biri mu bikomeje kuremerera ingo nyinshi.
Abatoye benshi bagaragaje ko batishimiye uko ubukungu bwari buhagaze n’uburyo ubutegetsi bwa Trump bwari bubwitwaramo.
CBS News yanditse ko indi mpamvu yatumye abaturage badatora abo ku ruhande rwa Trump ari uko babona ko rwashoje intambara kuri Iran mu buryo butatekerejweho neza.
Intambara ya Iran na yo yagize uruhare mu bitekerezo by’abatoye. Ingaruka zayo ku biciro by’ingufu n’ubuzima bwa buri munsi zatumye bamwe mu Banyamerika batishimira politiki y’ubutegetsi bwa Trump.
Ubushakashatsi bwakozwe ku batoye bwerekanye ko abagera kuri 38% gusa ari bo bishimira imikorere ya Trump, umubare wari muto ugereranyije n’uko Abaperezida benshi baba bahagaze mu matora nk’aya.
Abatoye benshi kandi bashakaga ko Kongere irushaho kugenzura ibikorwa bya Perezida.
Politiki ya Trump yo gushyiraho imisoro ku bicuruzwa bituruka mu mahanga (tariffs) na yo yagarutsweho mu biganiro by’abatoye, cyane cyane kubera impungenge z’izamuka ry’ibiciro.
Bizagira izihe ngaruka ku miyoborere ya Perezida Trump?
Iyi ni yo ngingo ikomeye kurusha izindi.
Trump azakomeza kuba Perezida wa Amerika, ariko ashobora kuzahura n’imbogamizi zikomeye mu gushyira mu bikorwa gahunda ze.
Icya mbere ni uko Kongere ishobora kuzamubera inzitizi.
Niba Abademukarate bagumanye ubwiganze muri Sena kandi bakigarurira Inteko umutwe w’Abadepite, bizabagora Abarepubulike kwemeza amategeko bashaka.
Hari kandi indi ngingo y’uko Abademukarate bagaragaje ko bashaka kongera kugenzura ibikorwa by’ubutegetsi, harimo ibyemezo bya Perezida, imikorere y’inzego za Leta n’imikoreshereze y’amafaranga ya Leta.
Indi ngingo ishoboka kuzagora uruhande rw Donald Trump ni uko abo bahanganye bazajya bahagarika cyangwa bagahindura gahunda ze.
Abademukarate bashobora kutashyigikira zimwe muri gahunda za Trump, cyane cyane izirebana n’imisoro, ubucuruzi mpuzamahanga, abinjira muri Amerika n’imikoreshereze y’ingengo y’imari.
Bazanamubera inzitizi mu kwemeza abayobozi yifuza gukorana nabo.
Sena ifite uruhare rukomeye mu kwemeza bamwe mu bayobozi bakuru Perezida ashyiraho, harimo Abanyamabanga ba Leta( wagereranya n’Abaminisitiri) n’abacamanza bo mu nzego zimwe.
Kuba Abademukarate bayigenzura bishobora gutuma Trump ahura n’ibibazo muri iyo nzira.
Perezida Donald Trump yashimiye Abademukarate ku ntsinzi yabo, ariko ahakana ko ibyavuye mu matora ari ugutsindwa kwe ku giti cye.
Hari n’abanyapolitiki bamwe bo mu Ishyaka ry’Abarepubulike bagaragaje ko politiki ya Trump n’uruhare rwe mu kwiyamamaza bishobora kuba byaragize uruhare mu gutsindwa kw’abakandida babo.
Ikibazo gikomeye gisigaye ni ukumenya uko Trump azakorana na Kongere izayoborwa n’ishyaka ritavuga rumwe na we, cyane cyane ko no muri Manda ya mbere bigeze guhangana ubwo Inteko yayoborwaga na Nancy Pelosi.

