Intumwa Ya UN Yaganiriye Na Kabila

Peter Taarifa
4 Min Read
James Swan

Umuyobozi w’Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO), James Swan, ari i Goma ngo aganire na Joseph Kabila uyobora Front pour la Réfondation de la Nation, FRN.

Iyi nama ni imwe mu biganiro MONUSCO ikomeje kugirana n’impande zifite uruhare mu ntambara zo mu Burasirazuba bwa RDC.

James Swan ayoboye intumwa za MONUSCO zirimo Brigadier General Givenz Kishombe Sichali, umujyanama mukuru Walter Lotze na Marilyn Ngum Fru, uyobora ibiro byungirije uhagarariye Umunyamabanga Mukuru wa UN muri MONUSCO ushinzwe ibikorwa bya politiki.

Ku ruhande rwa Joseph Kabila, aherekejwe na Corneille Nangaa na Bertrand Bisimwa, bungirije mu buyobozi bwa FRN, hamwe n’abandi basirikare bakuru b’uwo mutwe.

Ibi biganiro biri mu nshingano za MONUSCO, cyane cyane izirebana no kurinda abasivili, korohereza ibikorwa by’ubutabazi no gushyigikira uburyo bwo gukurikirana no kugenzura iyubahirizwa ry’amasezerano yo guhagarika imirwano.

MONUSCO yari isanzwe igirana ibiganiro na FRN mu rwego rwo gushyira mu bikorwa inshingano zayo.

Ubu iyo mikoranire irakomeje, ariko ikaba ishingiye ku biganiro n’abahagarariye FRN, yasimbuye ihuriro ryari risanzweho.

Uburyo bwo kugenzura iyubahirizwa ry’agahenge

Mu buryo bwashyizweho bwo gukurikirana iyubahirizwa ry’agahenge harimo uburyo bwiswe Mécanisme conjoint de vérification élargi Plus (MCVE+), buzwi kandi mu magambo ahinnye y’Icyongereza nka EJVM+.

Bwashyizweho mu rwego rwo gukurikirana uko agahenge kari hagati ya Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya FRN kakubahirizwa..

Inshingano zibukubiyemo zirimo kugenzura ibirego by’iyicwa ry’amasezerano y’agahenge no gukurikirana uko ashyirwa mu bikorwa ku rugamba.

Abakurikirana ibyo kandi banakurikirana uko umutekano n’ibikorwa by’ubutabazi bihagaze mu bice byibasiwe n’intambara, kugira ngo hamenyekane ibibazo bihari n’uko byakemurwa.

Ese ku rugamba byifashe gute?

Inyeshyamba za FRN ziyobowe na Kabila zikomeje guhangana n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) mu mirwano igana mu cyerekezo cy’Umujyi wa Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Abarwanyi bo ku ruhande rwa Kabila ni intarumikwa, bakaba bamaze igihe mu ntambara kandi bakoresha amayeri menshi ngo  bigizeyo ingabo za DRC n’abandi bafatanyije barimo FDLR, Abarundi n’urubyiruko rwa Wazalendo.

Kuri uyu wa Mbere, ingabo za Congo n’imitwe izifasha zari zimaze kwirukanwa n’inyeshyamba za FRN mu gace ka Luvungi.

Nyuma y’aho, ubuyobozi bwa FARDC bwafashe icyemezo cyo kuvana mu gace ka Luvungi umutwe w’ingabo ziswe ‘Guépard’ wakoreraga mu kibaya cya Ruzizi.

Guépard ni inyamaswa iri mu bwoko bw’ingwe, izwiho kwiruka cyane.

Nubwo ari uko bimeze, ingabo za DRC nazo zikomeje kwihagaraho, zikaba zirwanira ku misozi ireba Lubarika na Katogota.

Abatuye muri utu duce bakomeje guhunga berekeza i Kamanyola, mu gihe abandi berekeza i Luvungi, batinya ko hashobora gusubira kubaho nk’ibyabaye mu Ukuboza 2025, ubwo Umujyi wa Uvira wafatwaga.

Amakuru aturuka mu bantu bakurikiranira hafi iby’iyi mirwano avuga ko abasirikare bo mu mutwe wa FARDC uzwi nka (Owls/Hiboux/Igihunyira) bacitse intege, bicaye hamwe.

Ku Cyumweru tariki ya 1 Ugushyingo, bivugwa ko imitwe ya Owls/Hiboux na Black Snakes/Serpents Noirs/Inzoka zirabura yasimbuye umutwe wa Cheetahs, wari umaze igihe uvugwaho guhohotera abatuye muri ako gace.

Abasirikare bawo bambuwe intwaro, basimbuzwa abandi.

Hagati aho, bukeye bw’aho mu ijoro ryo ku ya 2 Ugushyingo, ingabo za Congo n’iz’u Burundi zongeye kugerageza kwigarurira uduce twa Kuwamabuye na Gipimo.

Icyakora, icyo gikorwa cyo kongera gufata ibyo birindiro ntibagendekeye uko babishakaga kuko hari abahasize ubuzima benshi.

Kwigarurira Luvungi bishobora guhindura cyane uko imbaraga z’impande zihanganye zingana, bikanafasha inyeshyamba za FRN gukomeza kwerekeza mu duce twa Sange, Kiliba na Uvira, cyane cyane mu gihe ingabo ziri ku misozi zahuza imbaraga n’izindi ziri guca mu bice byo hasi mu bibaya n’ibishanga bihakikije.

Inyeshyamba za FRN zigenzura ibirindiro byinshi by’ingenzi biri ku misozi ireba ikibaya cya Ruzizi.

Bivugwa ko zikomeje kwagura ibikorwa byazo mu cyerekezo cya Uvira, Baraka, Fizi, Misisi, Lulimba na Kalémie.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *