Gasogi United yanganyije na APR FC igitego 1-1 mu mukino wahurije amakipe yombi kuri Kigali Pelé Stadium. Hari ku munsi wa munani wa shampiyona y’u Rwanda yitwa BK Pro League
APR FC yari yakoze impinduka mu bakinnyi 11 yari yabanjemo mu mukino wayihuje na ubwo yatsin Etincelles FC, ikuramo Ronald Ssekiganda wari wasimbuwe na Uwiyaremye Fidali wakinaga nka rutahizamu.
Umukino watangiye wihuta ku mpande zombi, cyane ko mbere y’uko utangira abafana bari bavugiye byinshi ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru bahigana ubutwari.
Ubwo umukino wari urimbanyije, Byiringiro Gilbert wa APR FC yavuye mu kibuga asimbuwe na Abidal kubera ko yababaraga mu itako, hari ku munota wa 25.
Gasogi United yakomeje gukina neza, iza kubona n’igitego yabanje iyo byari bihanganye, kikaba cyinjiye ku munota wa 30 cyatsinzwe na Ngono Guy Hervé ku mupira muremure waturutse inyuma utewe na Chris.
Aba basore batozwa na Charles Lukula, bacunze igitego cyabo iminota 45 y’igice cya mbere irangira bayoboye n’igitego 1-0.
Igice cya kabiri kigitangira, Taleb utoza APR FC yakuyemo Traoré na Abidal basimburwa na Hakim Kiwanuka na Abdoul.
Yunussu yahise ajya gukina ku ruhande rw’iburyo naho Abdoul ajya gukina mu bwugarizi bwo hagati, Kiwanuka we yagiye gukina ku ruhande mu gice cy’ubusatirizi.
Byatumye APR FC yotsa igitutu Gasogi United itangira gukinira cyane mu kibuga cyayo, biza kuyihesha igitego ku munota wa 62 cyatsinzwe na Hakim Kiwanuka kuri koruneri.
Wari umukino mwiza, ufunguye ku mpande zombi, amakipe aracengana biratinda ariko ntibyagira umusaruro bibyarira uruhande urwo ari rwo rwose kugeza ubwo umukino warangiraga utyo.
Ku ruhande rwa Gasogi United, Ngono Guy Hervé wakinaga ku ruhande rusatira, yagoye cyane ba myugariro ba APR FC , imikinire ye iza gutuma aba umukinnyi mwiza.
Umukino warangiye ari igitego kimwe ku kindi bituma APR FC ihomba kuko yagabanye amanota na Gasogi United, ikipe wabonaga ko ifite abakinnyi bakina neza kandi baziranye cyane.
APR FC yujuje amanota arindwi ifata umwanya wa karindwi mu mikino itatu imaze gukina mu gihe Gasogi United nayo yagize amanota arindwi ifata umwanya wa 12 ariko yo nta kirarane ifite.
Undi mukino wabaye ni uwarangiye Kigali FC inganyije na Mukura VS 0-0.
Imikino y’umunsi wa munani irakomeza kuri uyu wa Gatatu italiki 04, Ugushyingo ubwo Rayon Sports ikina na Al-Hilal SC saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba kuri Kigali Pelé Stadium .
Etincelles FC yo irakina na Kiyovu Sports kuri Stade Umuganda saa cyenda z’amanywa.

