Anenga Kinshasa Kumutererana Mu Gushaka Kuyobora OIF

Peter Taarifa
2 Min Read
Juliana Lumumba.

Juliana Lumumba, umukandida wa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), avuga ko ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi butamuhaye inkunga bwamusezeranyije mu kwiyamamariza uriya mwanya.

Amakuru avuga ko ubwo Tshisekedi yamutangagaho umukandida wa DRC, yamwijeje inkunga ikomeye irimo amafaranga n’ibikorwa byo kumushakira amajwi mu bihugu bigize OIF.

Icyakora, ubu ntishimiye ko ibyo yasezeranyijwe bitashyizwe mu bikorwa uko byari byitezwe.

Urebye aho kwiyamamaza bigeze, wakwanzura ko ibyo yari bukore ngo yireherezeho amajwi, atakibishoboye.

Bizamugora kubona amajwi y’ibihugu bigize uyu muryango mu matora y’Umunyamabanga Mukuru ateganyijwe mu cyumweru gitaha i Phnom Penh muri Cambodia.

Umuryango Organisation Internationale de la Francophonie, OIF, ugizwe n’ibihugu na za Guverinoma 93, birimo abanyamuryango buzuye, abafite ubunyamuryango ‘bucagase’ n’abawurimo mu rwego rw’indorerezi.

Juliana Lumumba ni umunyapolitiki wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo akaba umukobwa wa Patrice Lumumba, wabaye Minisitiri w’Intebe wa mbere wa Congo nyuma yo kubona ubwigenge mu 1960.

Yigeze kuba Minisitiri w’umuco muri Leta ya DRC, anagira uruhare mu bikorwa bya politiki n’imibanire mpuzamahanga.

Abahatanira kuzayobora Umuryango mpuzamahanga w’ibihugu bivuga Igifaransa ni:

1.Louise Mushikiwabo yatangiye kuwuyobora mu 2018. Arashaka kongera gutorerwa kuyobora uyu muryango muri manda ya gatatu.

2. Juliana Amato Lumumba yahoze ari Minisitiri w’Umuco, akaba umukobwa wa Patrice Lumumba. Ni umukandida ushyigikiwe na Perezida Félix Tshisekedi.

3. Coumba Bâ wo muri Mauritania, yahoze ari Minisitiri, ubu akaba ari umujyanama wa Perezida Mohamed Ould Ghazouani.

4. Dacian Cioloș. yabaye Minisitiri w’Intebe wa Romania kuva mu 2015 kugeza mu 2017, anaba Komiseri w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ushinzwe ubuhinzi.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *