Cristiano Ronaldo w’imyaka 41 y’amavuko yatangaje ko asezeye mu ikipe y’igihugu ya Portugal nyuma y’imyaka 23 yari amaze ayikinira, akaba yari arangije imikino 234.
Ku nkuta akoresha ku mbuga nkoranyambaga niho icyamamare Christiano Ronaldo yatangarije ko asezeye, akaba asize yesheje imihigo myinshi binyuze mu bikombe n’ibihembo yatwaye akanabihesha igihugu cye.
Kuri izo mbuga, yahasomeye inyandiko ndende, ibwira abafana ko abasezeye kandi ko abashimira ko bamukunze muri icyo gihe cyose yamaze abashimisha mu kibuga.
Yagize ati: “Umunsi wageze ngo nsubize nimero 7 y’ikipe y’igihugu cyacu nambaraga. Sinigeze ntekereza ko yari iyange njyenyine gusa, ariko mu gihe cy’imyaka 23 nagize amahirwe n’inshingano byo kuyambara.”
Ronaldo ayikinnye imikino 234, ayitsinda ibitego 146.
Iyi mibare imugira umukinnyi wakiniye igihugu cye imikino myinshi ndetse akanagitsindira ibitego byinshi mu mateka y’umupira w’amaguru ku rwego rw’ibihugu.
Yatangiye gukinira Portugal mu 2003, ubwo yari afite imyaka 18, kuva icyo gihe kugeza ubu yabaye umwe mu bakinnyi b’ingenzi mu rugendo rw’iyi kipe mu marushanwa akomeye ku Isi.
Mu byo azahora yibukirwaho harimo gufasha Portugal kwegukana igikombe cya UEFA Euro 2016, nyuma yo gutsinda u Bufaransa ku mukino wa nyuma, ndetse no kwegukana UEFA Nations League mu 2019 no mu 2025.
Yitabiriye ibikombe bitandatu by’Isi, kuva mu 2006 kugeza mu 2026, aba umwe mu bakinnyi bake cyane bageze kuri ayo mateka.
Yabaye umukinnyi watsinze ibitego byinshi mu marushanwa ya UEFA European Championship.
Kuva mu 2003 kugeza mu 2026, Ronaldo yagaragaje ubudasa mu ikipe y’igihugu, aho imyaka myinshi yayibereye kapiteni, ayobora bagenzi be kandi akomeza kuba uw’ingenzi bakoraga ubusatirizi.

