Mu Rwanda Humvikanye Umutingito ‘Ukomeye’

Peter Taarifa
1 Min Read
Umutingito wigeze kuba i Rubavu. Ifoto/KigaliToday

Mu masaha ashyira igicamunsi, mu Mujyi wa Kigali no mu bindi bice humvikanye umutingito wamaze igihe gito. Ikigo cy’igihugu gishinzwe petelori, mine na gazi, Rwanda Mining Board cyatangaje ko wari ufite ubukana bwa 6.4.

Iki kigo cyatangaje ko wamaze amasogonda 30 kandi ko hatarabarurwa ibyo waba wangirije hirya no hino mu gihugu.

Umutingito ufite ubukana bwa 6.4 (Magnitude 6.4) ushobora kwangiza bikomeye, ndetse ugahitana abantu, bitewe n’aho wabereye n’uko inyubako zo muri ako gace zubatse.

Ubukana bw’ibyo umutingito wangiza buterwa no kuba umutingito wabereye hafi y’ubutaka cyangwa kure yabwo, kuba wabereye hafi y’ahatuwe n’abantu benshi, imiterere y’ubutaka n’uko inyubako zubatswe kugira ngo zihangane n’imitingito.

Imitingito iterwa ahanini no kunyeganyega kw’ibice by’ubutaka bwo munsi y’isi (tectonic plates), iyo bisunikana, bitandukana cyangwa bikanyerera, bigatuma ingufu zari zibitse mu butaka zirekurwa.

Izo ngufu ni zo zitera ubutaka kunyeganyega.

Ku byerekeye umutingito wumvikanye mu Rwanda, hari amakuru y’ikigo cya Amerika kiga iby’imitingito avuga ko wumvikanye no muri Tanzania ahitwa Musumbwe.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *