Ihuriro Riyobowe Na Kabila Ryafashe Bunyakiri

Peter Taarifa
2 Min Read
Abarwanyi ba FRN bakomeje kwigera imbere basatira Uvira.

Abarwanyi bo mu Ihuriro FRN rya Joseph Kabila n’abandi bahoze muri AFC/M23 bafashe ahitwa Bunyakiri, agace kari hafi ya Pariki ya Kahuzi-Biega.

Ni agace gafite akamaro mu koroshya urujya n’uruza rw’abava cyangwa bajya mu bice bikora kuri iyo pariki n’abajya i Walikale na za Kalehe.

Gufata aka gace ariko byashobotse nyuma y’imirwano yari imaze iminsi itanu hagati y’ingabo za DRC n’abo bafatanyije zihanganye n’abarwanyi bo muri Front pour la Réfondation de la Nation.

Kuhafata byatumye umuhanda uhuza ibyo bice witwa RN 3 wongera kuba nyabagendwa kuko abawuturiye babwiye bagenzi bacu ba Bwiza.com ko abagizi ba nabi bashyigikiwe n’ingabo za DRC bari bamaze igihe barawugize indiri y’abambuzi.

Kuri X, hari amashusho agaragaza bamwe mu basirikare bivugwa ko ari abo mu ihuriro ry’ingabo za DRC bafashwe mpiri, bicaye hasi bari gusobanura uko bafashwe n’uko babayeho muri iki gihe.

Bamwe mu barwanyi bivugwa ko ari abo ku ruhande rwa DRC.

Mu masaha yabanjirije ifatwa rya Bunyakiri havugwaga imirwano ikomeye hagati y’impande zihanganye ndetse ingabo za DRC zavugwagaho gukoresha indege mu kurasa mu bice bituwe n’abasivili by’i Masisi.

Hari abantu bane bahitanywe nabyo nk’uko itangazo FRN yashyize kuri X rigasinywa na Lawrence Kanyuka ryabyemezaga, rikanasaba amahanga kubyamagana mu buryo bwose.

Bunyakiri ku ikarita.
Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *