Idrissa Ouedraogo yitabiriye ibirori bikomeye byo gufungura inyubako ya Khajuraho Holdings iri mu Buhinde, yakirirwa n’umwe mu bikomerezwa by’aho witwa Kunwar Vikram Singh, uzwi cyane ku kazina ka Nati Raja.
Uyu ni umunyapolitiki w’Umuhindi akaba n’umwe mu bagize umuryango wa cyami w’akarere ka Chhatarpur.
Ibirori yatumiwemo ni ibyo gufungura inyubako nshya y’ikigo mpuzamahanga cy’ishoramari n’ubujyanama mu by’ubucuruzi, Khajuraho Holdings (KHA), gikorera mu bice bitandukanye by’Isi.
Iki kigo gikora ishoramari, ubujyanama mu bucuruzi n’izindi serivisi zifasha abantu n’ibigo guteza imbere imishinga yabo.
Gifite ibiro bikuru i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu no muri Singapore, ariko ibikorwa byacyo bikagukira n’ahandi ku isi.
Idrissa Ouedraogo yanahawe umwanya wihariye wo kugeza ijambo ku bandi banyacyubahiro bari bahuriye muri iki gikorwa.
Mu bandi banyacyubahiro Idrissa Ouedraogo yahahuriye nabo harimo Akihiro Iwata, waturutse mu Buyapani.
Idrissa Ouedraogo muri iyi minsi ari mu rubanza n’umugore we Ishimwe Vestine baburana uburenganzira ku mwana wabo n’ibindi birego bifite aho bihuriye n’urubanza mbonezamubano.
Ishimwe Vestine ni umwe mu Banyarwandakazi baririmba indirimbo zihimbaza Imana bakundwa n’abafana benshi kurusha abandi mu Rwanda.
Muri iki gihe aba muri Canada.

