FRN Isaba Diaspora Kuyishyigikira

Peter Taarifa
2 Min Read
Dr. Freddy Kaniki.

Umunyamabanga Mukuru w’umutwe wa politiki n’igisirikare wa Front pour la Refondation de la Nation (FRN), Dr. Freddy Kaniki aherutse gukorera uruzinduko muri Amerika ya Ruguru, ruteza impaka mubo ku ruhande rwa Leta ya Kinshasa.

Dr. Freddy Kaniki, ari kumwe na Willy Manzi, Visi Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru, bagiye muri Canada bahaganirira n’abaturage ba Congo babarirwa mu magana baba mu mahanga.

Hari mu nama yabereye i Ottawa, ku mpera z’icyumweru, baganira ku bibazo bya politiki n’ahazaza ha Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Urwo rugendo ntirwakiriwe neza n’abashyigikiye ubutegetsi bwa Kinshasa, bamwe muri bo bakaba barasabye ko inzego za Canada zikurikirana ibikorwa by’abo bayobozi ba FRN.

Umwe mu banenze urwo rugendo ukoresha izina ritari irye ku mbuga nkoranyambaga, yagize ati: “Ni gute bageze muri Canada? Bakoresheje indege y’iyihe sosiyete? Inzego za Canada zikwiye gukora iperereza ku rugendo rwabo no kubabaza uruhare rwabo mu gushyigikira ibikorwa by’inyeshyamba muri RDC.”

Yakomeje avuga ko bidakwiye ko abantu bagira uruhare mu bikorwa bifitanye isano n’imitwe yitwaje intwaro muri Congo, hanyuma ngo bajye muri Canada gukomereza yo ubuzima bwabo nk’aho nta kibazo gihari.

Icyakora, undi witwa Mputu yasubije ko RDC na Canada bidafitanye amasezerano yo guhererekanya abaregwa ibyaha kugira ngo bakurikiranwe n’ubutabera bw’ikindi gihugu.

Yatanze urugero rwa Paul Mukendi, avuga ko ari umuntu wigenga muri Congo, ariko ko hari ibyaha Canada imukurikiranyeho.

Umutwe wa FRN washinzwe ku mugaragaro ku wa 12 Ukwakira 2026, utangarizwa mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye i Goma, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Uyobowe n’uwahoze ari Perezida wa RDC, Joseph Kabila, ukaba ihuriro rya politiki n’igisirikare.

Mu bandi bayobozi bakomeye b’uyu mutwe harimo Corneille Nangaa, wahoze ayobora AFC na Bertrand Bisimwa, wayoboraga M23, bombi ubu bakaba bafite inshingano za ba Visi Perezida.

Umugaba Mukuru w’Ingabo za FRN ni Jenerali Sultani Makenga, usanzwe ari umwe mu bayobozi bakuru b’igisirikare cya M23.

Umunyamabanga Mukuru ni Dr. Freddy Kaniki, mu gihe umwungirije ari Benjamin Mbonimpa.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *