Umuyobozi w’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe kohereza mu mahanga ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, Claude Bizimana na mugenzi we wo mu kigo nk’iki cya Singapore witwa Victor Mah basinye amasezerano yo gufatanya mu gucururiza ikawa y’u Rwanda muri Aziya.
Bizakorwa bishingiye k’ubufatanye bwihariye Singapore izafashamo u Rwanda kwamamaza no kugurisha ikawa muri Aziya y’Amajyepfo ashyira Uburasirazuba aho Singapore, Maleziya, Indoneziya, Tayilande, Viyetinamu na Filipine biherereye.
Amasezerano y’ubufatanye (MoU) yashyiriweho umukono mu nama mpuzamahanga yiga ku nganda za kawa mu bihugu bigize Umuryango w’Ibihugu byo mu Majyepfo y’Uburasirazuba bwa Aziya (ASEAN International Coffee Summit 2026), yabereye muri Singapore.
Ubu bufatanye bugamije guhuza abahinzi, abohereza ikawa mu mahanga, abacuruzi, abayitonora, bakayanika, abayikaranga n’abandi bakora muri uru rwego, kugira ngo ikawa y’u Rwanda ibone andi masoko n’andi mahirwe mashya y’ubucuruzi.
Singapore ni ihuriro rikomeye ry’ubucuruzi mpuzamahanga bityo ikaba ishobora gufasha u Rwanda kugera ku baguzi b’ikawa bo mu bindi bihugu bigize umuryango wa ASEAN.
Binyuze muri ubu bufatanye, impande zombi zizajya zisangira amakuru ajyanye n’isoko ry’ikawa, imikorere y’inganda zitunganya iki gihingwa ngengabukungu, amahirwe y’ubucuruzi n’andi makuru yafasha abohereza ikawa mu mahanga ivuye kumenya ibyo amasoko mashya akeneye.
Umuyobozi Mukuru wa NAEB, Claude Bizimana, yavuze ko ubu bufatanye buzafasha abahinzi n’abacuruzi b’ikawa guhura n’abaguzi, abacuruzi bityo bakubaka umubano urambye mu bucuruzi.
Bizimana avuga ko intego y’u Rwanda itagarukira k’ukongera ingano y’ikawa rwohereza mu mahanga gusa, ahubwo iri no mu kongera agaciro kayo binyuze mu kuyizamurira ireme, gukurikirana inkomoko yayo, kongera ubumenyi n’ubushobozi bw’abakora muri uru rwego no kumenyekanisha ikawa yera mu Rwanda ku rwego mpuzamahanga.
U Rwanda rurashaka kwagura amasoko y’ibikomoka ku buhinzi rwohereza mu mahanga no kugabanya kwishingikiriza ku masoko asanzwe.
Ingamba z’iterambere ry’urwego rwa kawa mu Rwanda mu myaka ya 2024–2029 ziteganya ko igihugu kizinjiza miliyoni $192 zizava mu kugurisha ikawa, ayo mafaranga akazaboneka bitarenze umwaka wa 2029 ubwo NST II izaba irangiye.
Imibare ya NAEB igaragaza ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026, u Rwanda rwohereje mu mahanga toni 23.000 z’ikawa zinjiza miliyoni $ 139,3.
Bivuze ko kugira ngo rugere ku ntego rwihaye, rukeneye kwinjiza hafi miliyoni $ 52,7.
Kwagura isoko mu bihugu byo muri Aziya y’Amajyepfo ashyira Uburasirazuba, kuzamura ubwiza bw’ikawa no kongera agaciro kayo mbere yo kuyohereza mu mahanga ni bimwe mu bizafasha u Rwanda kugera kuri izo ntego.
Nubwo Singapore idahinga ikawa nyinshi, iri mu bihugu biyitumiza ku bwinshi.
Ifite inganda n’amasosiyete akomeye akora mu rwego rwa kawa n’ihuriro ry’abacuruzi n’abandi bakora muri uru rwego.
Mu 2025 Singapore yatumije mu mahanga hafi toni 9.647 z’ikawa mbisi, zifite agaciro ka miliyoni $ 59,15 kandi muri uwo mwaka iki gihugu cyatumije mu Rwanda ikawa mbisi ingana n’ibilo 3.951.

