Mu iburanisha ryakorewe mu ruhame mu Kagari ka Kabuye, Umurenge wa Jabana muri Gasabo hemerejwemo ko Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rukatiye gufungwa burundu Tuyishimire Israel wishe Se amuciye ijosi amuziza kutumvikana ku mikinire ya Rayon Sports.
Ubwo bwamuregaga bunamushinja, Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko iki cyaha cyakozwe mu ijoro rya tariki 2 Kanama 2026, ubwo Tuyishimire yari iwabo mu rugo abana na Se.
Yamuteye icyuma mu ijosi, mu gatuza, mu mutwe, mu mbavu no ku maboko.
Mu ruhame, kuwa 12 Ukwakira 2026, Umushinjacyaha yavuze ko Tuyishime na Munyetwari batonganye biturutse ku mupira wa Rayon Sports bumvaga kuri radiyo kandi ko uyu musore yari amaze ‘kunywa icyuma’ cyitwa Gilbeys.
Abasuzumye umurambo bahaye raporo Ubushinjacyaha nabwo buyigeza ku nteko iburanisha, ikaba yaragaragazaga ko Munyetwari yatewe ibyuma umubiri wose kandi ko ikintu nyamukuru cyamwishe ari ijosi ryakaswe ntiriveho neza.
Uregwa nawe ngo yemereye Ubugenzacyaha ko yishe Se abigambiriye bitewe n’amakimbirane bari bafitany kuko ngo ubwo yari amaze kunywa inzoga, yibutse ko ‘ntacyo Se yamumariye’ kandi ko yari yanamwise injiji itarize.
Umushinjacyaha yavuze ko Tuyishime yageze mu bushinjacyaha, yemera ko yishe Munyentwari biturutse ku makimbirane bagiranye, kandi ko nyakwigendera ari we wabanje kugerageza kumwica, undi akamwigaranzura.
Bagenzi bacu ba UMUSEKE bakurikiranye iburanisha, bavuga ko Tuyishime yavuze ko Munyentwari atigeze amwitaho nk’umubyeyi kuva akiri mu mashuri abanza.
Ngo yamureze nabi, ntiyamuha ibyo kurya, bigera naho atandukana na we, ava i Kigali asubira iwabo i Butare.
Yavuze ko byageze aho ubwo yari afite imyaka 17, asubirana na Se ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye ariko undi arongera akajya amutoteza, bongera gutandukana.
Tuyishime yasobanuriye urukiko ko muri Gashyantare 2026 yasubiye kwa Se, ariko ngo asanga ntacyo yahindutseho kuko yamusubizanyaga umujinya kandi ko n’igihe yarwaye igifu ntacyo yamufashije.
Ku itariki 2 Kanama, mbere y’uko barya, baganiriye bari ku meza bumva umukino wa Rayon Sports, Tuyishimire anenga umunyamakuru wasesenguraga umukino, hanyuma Se aramubwira ati “Wowe se ibyo urabizi? Wowe se umurusha amashuri?”
Uyu musore yavuze ko iki kiganiro cyazamuye intonganya zikomeye, Munyentwari ajya kunywa inzoga, nawe [Tuyishimire] ajya kunywa amacupa abiri ya Gilbeys, nyuma bombi bajya kuryama.
Tuyishime yavuze ko ubwo bari baryamye, yikanze ko umuntu aje kumurwanya, asanga ni Munyentwari ufite icyuma mu ntoki, bararwana, umusore arusha umubyeyi we imbaraga, amwica ubwo!
Mu busesenguzi urukiko rwakoze, rwashingiye ku mvugo z’abatangabuhamya bashinje Tuyishime n’ifoto ya Se yerekana ko yatewe ibyuma umubiri wose, rusanga adahakana icyo icyaha kuko yacyemeye ubwo yaburanaga.
Rwasanze kuba Tuyishime yaravuze ko yabikoze yitabara, umwunganizi we akavuga ko intandaro yo gukora icyaha ari ubusembure bwaturutse k’ukuba Se yaramwise injiji, bigaragaza kuvuguruzanya.
Mu mwanzuro, urukiko rwasanze nta busembure bwabayeho, kuko igikorwa cyo gutongana kwa Tuyishime na Se kitahise gikurikirwa n’igikorwa cyo kwica.
Ruvuga ko rwasanze nta n’igikorwa cyo kwitabara cyabayeho, rubyemeza gutyo rushingiye ku mvugo za Tuyishime, aho yasobanuye ko yagiye muri salon, akahakura icyuma yateye umubyeyi we.
Urukiko rwasobanuye ko rwafashe uwo mwanzuro rushingiye ku ngingo ya 107 y’itegeko 68 /2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018, riteganya ibyaha n’ibihano rusange, iteganya ko uwahamijwe icyaha cyo kwica umuntu biturutse ku bushake, ahanishwa igihano cya burundu.
Rwasanze icyaha gihama Tuyishime ari icyo kwica umubyeyi we Munyantwali amukase ijosi, akamutera icyuma ku maboko no mu gatuza.
Rwagaragaje ko ruhuje ibiteganywa n’ingingo z’amategeko, igihano akwiriye guhanishwa ari igifungo cya burundu.
Uregwa ntiyahise atangaza ko ajuririye igihano ahawe.

