Abanya Uganda Bavuga Ikinyarwanda Bagiye Kubaka Ikigo Ndangamuco Nyarwanda 

Peter Taarifa
1 Min Read

Abanyarwanda n’abavuga Ikinyarwanda baba muri Uganda bishyize hamwe mu mushinga wo kubaka ikigo ndangamuco kizuzura gitwaye amashilingi ya Uganda miliyari 6 (Shs6 billion), kikazubakwa mu Mujyi wa Kampala.

Amakuru Taarifa ifite avuga ko iki kigo kigamije kubungabunga, gusigasira no kongera kubyutsa umuco n’amateka by’abavuga Ikinyarwanda muri Uganda.

Iki kigo giteganyijwe kuzaba gifite amagorofa atatu, kikubakwa ku butaka bungana na hafi kimwe cya kabiri cya hegitari mu Mujyi wa Kampala.

Amakuru yatangajwe n’umwe mu bantu begereye komite iyoboye uyu muryango yabwiye Taarifa ko iki kigo kizaba kirimo inzu ndangamurage n’ububiko bw’inyandiko z’amateka, ndetse n’ahantu hazajya hakorerwa imyitozo n’imyiyereko y’imbyino z’itorero.

Hazaba kandi harimo ibyumba by’imurikabikorwa n’ubushakashatsi, ibyumba by’inama n’amahugurwa, ibiro ndetse n’ibindi bikorwa remezo bizajya bifasha abahagana.

Uyu mushinga watangijwe ku mugaragaro ndetse uganirwaho mu nama nyunguranabitekerezo mu gikorwa cya mbere cyo gusangira ifunguro rya mu gitondo no gusenga (Prayer Breakfast), cyabereye muri Hoteli ya Mestil i Kampala kuva ku wa 6 kugeza ku wa 8 Ugushyingo 2026.

Ubuyobozi bw’uyu muryango bukomeje kugirana ibiganiro n’abagize umuryango mugari w’abavuga Ikinyarwanda muri Uganda, mu rwego rwo kungurana ibitekerezo no kunoza ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *